Ibimenyetso by’Abaholandi bibaye umutingito. IVU arasaba imbabazi, FDU ikagadagadwa, Evode Uwizeyimana akambaza Kangura

Standard

Na: Ndahiro Tom

Igihugu cy’Ubuholandi giherutse kwoherereza ubucamanza bw’u Rwanda inyandiko zizakoreshwa n’ubushinjacyaha nk’ibimenyetso mu rubanza rw’Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) areganwa na bagenzi be.

IVU we yasanze nta kindi gisigaye ari ugusaba imbabazi. Amakuru aravuga ko atanabibwira ba avoka bamwunganira. Ngo inyandiko yambere yaba yarayishyikirije ubuyobozi bwa gereza ya Kigali.

Impungenge ni zose mu bikeka ko bazigaragaramo. FDU-Inkingi n’inshuti zabo nka Rwanda National Congress (RNC) n’abandi na Neo-Interahamwe, abatarahahamutse barahungabanye. Hari n’abasa n’abasaze.

Imyigaragambyo yari yateguwe ku wa 19 Ugushyingo, i Buruseli mu Bubiligi, yarapfubye. Iyo myigaragambyo yari igamije gushyigikira IVU uregwa ibyaha birimo ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi bikorwa by’iterabwoba yarapfubye kubera ibyo bimenyetso byoherejwe.

Hari benshi batayijemo kuko bangaga ko amafoto azaberekana akabihuza n’ibimenyetso abaholandi batanze.

Ibyo bikaba byaranatumye ngo hari abaza muri iyo myigaragambyo yitabiriwe ngo n’abantu batarenze 50 (harimo n’abacanshuro b’abanyekongo n’abazungu 3) bitwikira ibikoti ku mason go batagaragara ishusho yabo.

Nkubito Jean Claude uhagarariye RNC muri BBC-Gahuzamiryango azongeraho indi zero babe 500 cyangwa 700. Aho ahunganirwe na Jambonews.

Abari ku isonga ni aba Neo-Interahamwe Joseph Matata wa CLIIR, Joseph Bukeye wabaye umujyanama wa RDR kuva igitangira ubu akaba mu bayobozi b’ihuriro FDU-Inkingi.

RNC yahagarariwe na Joseph Ngarambe, Nkubito Jean Claude (mu ishusho y’umunyamakuru) na Jean Paul Kazungu.

Muri Kamena 2011, Lin MUYIZERE, umugabo wa IVU yaratatse aratakamba ndetse aregera n’urukiko ko ibyafatiwe mu nzu yabo bidakwiye kuzahabwa leta y’u Rwanda.

Yabwiye BBC ko ari ibintu bibabaje gushyikiriza inyandiko zirimo amabanga y’ ishyaka umugore we ayobora.

Ako kababaro yavugaga karushijeho kuko inyandiko zoherejwe zirimo ibyari amabanga, nk’inyandiko mvugo z’inama zateguraga ibikorwa by’iterabwoba n’urugomo.

Ubwoba butera kuvuga ubusa no kuvugishwa. Bigaragara mu itangazo ry’umuhuzabikorwa wa FDU rigenewe abanyamakuru ryo ku wa 16 Ugushyingo 2011.

Nkiko Nsengimana ntahisha kwikoma leta y’ubuholandi kuba yaratanze ibyo bimenyetso.

Bababazwa n’uko ngo yari azi ko impapuro zizatangwa zitazarenga 20, akumva ko ngo izageze mu Rwanda zigera kuri 600. Bati izi se kandi zije zite?

Icyatubuye umubare w’izo mpapuro, ni uko harimo urutonde rwa telephone z’abo IVU n’abayoboke be bavuganaga.

Hakabamo n’inyandiko mvugo z’abo ubutabera bw’ubuholandi bwabajije bikanatuma bumva ko ibirego u Rwanda rurega IVU bifite ishingiro.

Ndetse mubyafatiwe mu rugo rwa Lin Muyizere n’umugore we, ni imyanzuro y’inama zitegura intambara n’ibikorwa by’iterabwoba. Amazina y’abazizagamo ntiyaburamo.

Muri iryo tangazo, Nkiko n’umutwe akuriye  bababajwe ngo n’uko ibikurikiranwa byakorewe hanze y’u Rwanda.

Birengiza ko ibikorwa byabo byari bigamije guhungabanya igihugu, biyibagiza ko n’amategeko abihana!

Ikibazo kiri mu rukiko. Bakwiye kwihangana, urubanza rukaba ibyari amabanga bikamenyekana. Kandi niko bizagenda.

Mu bantu bunganira IVU ni umwongereza Ian Edwards, afatanije na Gatera Gashabana. Biravugwa ko Ian Edwards ari mubahahamuwe n’ibimenyetso atari yiteze.

Vuba aha yasabye kuba agiye iwabo mu gihe cy’ibyumweru bitatu. Abajijwe niba urubanza rugomba guhagarara asubiza ko uwo bafatanyije yakomeza, ariko ntiruhagarare. Ntiyishoboreye gushya ntacyo yokora.

Abahungabanijwe n’ibimenyetso bishinja IVU batangiye gukwiza ibihuha ku mbuga zo kuli murandasi (internet) ko ba ambasaderi Mr. Makken Frans w’Ubuholandi na Laurent Contini w’Ubufaransa mu Rwanda babogamye ngo kubera kugira abasambane b’aba (Tutsikazi).

Ibyo bandika bisa neza neza n’ibya Kangura. Umwanditsi si Ngeze Hassan ahubwo ni Neo-Interahamwe Evode Uwizeyimana ukunze gutumirwa nk’umuhanga mu mategeko n’indi nkawe Mugenzi Ally Yusuf mu kiganiro IMVO n’IMVANO ya BBC.

Evode ngo yatangajwe n’amagambo ambasaderi Laurent Contini yari asigaye avuga. Akibaza ngo: “nawe yazize akadahingwa?  Nibajije ngo yinjiye muri RPF ryari?….Baracyagwamo tu! Abafransa noneho bohereje Amb. w’umugore nzaba ndeba uko babigenza niba ari mu kwaha kw’akaguru bakorera diplomatie.”

Uwo IMVO n’IMVANO yita umuhanga muby’amategeko aravuga ibintu wibaza aho biva mu mwaka w’2011.

Evode Uwizeyimana ati: “Ni hatari kiriya gihugu gifite abagore beza ndakubwiza ukuri aba diplomates benshi bazagwa muri ririya keri. Ubwo wowe witwa Rwembe hano ku mbuga uzanyarukireyo rimwe …uzambwira. Uzabona nka 30 bose basa. Bucye uhure n’undi muganire wibwira ko ari uwo mwari kumwe ejo maze uhere aho mwacumbikiye ikiganiro akubwire ati ibintu uvuga sinzi ibyo aribyo aguhindure umusazi.  Nibaza ko uherukayo mbere ya 1994 selon tes dires, nyarukirayo uzambwira. Bapfa kuba barangije KIST cg ULK bavuga igifransa cyangwa icyongereza gusa bashobora kuvugana n’abo badiplomates. Si mu Rwanda honyine na hano muri ibi bihugu barazamo ngo baje kwiga ariko wareba imyitwarire yabo, uburyo bashaka kumenya umuntu mu buryo bucukumbuye, uburyo bashaka umuntu ho ubucuti budasanzwe, uburyo bakwereka ko nta madorali yawe bakeneye kurya ahubwo bafite ayabo…. ibyo bintu ugasanga biteye inkeke. …Oya, igitsina kiravuza ubuhuha ku isi yose inkundura yacyo izasiga bake kuko kimaze gutsinda amatora nibyo mbona.”

Ibi byose Evode yabyanditse ku itariki ya 17 Ugushyingo 2011.

Amagambo nk’aya yaherukaga muri Kangura na za tracts zandikwaga n’interahamwe n’impuzamugambi mbere ya jenoside.

Abanyapolitiki cyangwa abadiplomate banzwe n’abo bicanyi bagombaga kuberekana ko basambana. Abari i Kigali bakwibuka ibishushanyo by’urukozasoni berekana ngo intumwa ya Papa mu Rwanda asambana na nyakwigendera Agatha Uwilingiyimana.

Ku rupapuro rwa mbere rwa Kangura No 55 yo muri Mutarama 1994, hari ifoto ya perezida wa CDR, Bucyana Martin yivugisha ngo “Mbega ba minisitiri b’intebe?”. Iruhande hari ifoto ya Faustin Twagiramungu yicaye ku murere w’uburiri yambaye ikariso gusa bigaragaza ko abyutse cyangwa agiye kuryama, kuri ubwo buriri hari umugore banditse ku ibere ko yitwa “Agatha”.

Muri iyo foto Twagiramungu arabaza Agatha ngo: “Icyana, urarizwa n’iki?” “Icyana bite se?” Undi agasubiza ngo: “Keretse nungira minisitiri mu nzibacyuho yaguye”.

Kangura No 54 (p.4&5) yari yashushanyije abo banyapolitiki babiri bangwaga n’interahamwe n’impuzamugambi

Urupapuro rwa gatanu rwa Kangura No 57 (Gashyantare 1994) rufite inkuru ifite umutwe “Twagiramungu na Agatha bahejeje igihugu mu gihirahiro” yari ifite ifoto bashushanyije Twagiramungu Faustin aryamanye na Agatha Uwilingiyimana.

Ibyo bishushanyo n’amagambo abirimo niyo Evode Uwizeyimana na bagenzi be basubiramo none, ngo ubwo babaye abahanga. Byahe se? Ingengabitekerezo y’interahamwe yabaritsemo irabazonga.

Umunyakanada Gen. Romeo Dallaire wayoboye MINUAR n’Umunyanijeriya Gen. Ekundayo Opaleye wayoboye GOMN nabo Kangura yarabibasiye. Dallaire bamushushanyije apfukamye ngo yonka “abatutsikazi” Opaleye we bandika ko ngo “yifunze” umukobwa w’umututsikazi. Banavuga se. (Kangura No 53 bis p. 6)

Evode Uwizeyimana kimwe na Ngeze Hassan bavuga amazina y’abantu bitwa ko basambanaga/basambana n’abo badashaka. Nirinze kuvuga amazina y’abo babeshyera kuko byaba kubahemukira.

Icya ngombwa ni uko abantu bamenya ko ari Ngeze, ari Uwizeyimana na Nsengimana amateka azabakoba mbere y’amategeko, nk’abandi bambari bose ba politiki y’ubwaku.

13 thoughts on “Ibimenyetso by’Abaholandi bibaye umutingito. IVU arasaba imbabazi, FDU ikagadagadwa, Evode Uwizeyimana akambaza Kangura

  1. Yewe,yewe iryavuzwe riratashye,ikinyoma gikubitirwe ahabona.
    IVU namara gusaba imbabazi,amakuru ahwihwiswa muri USA na Canada avuga ko naGahima ashaka inzira zo kwitandukanya na mwene nyina,maze nawe akareba ukuntu yasaba imbabazi.Murabona ko agahuru k’imbga kagiye gushya.
    Urugiye kera ruhinyuz’imbga,inzara iranuuma kwa ba Redcom,
    abo muri Laredo-Texas babakatiye iposho,naho Rusesa nawe
    arirwariye,ngo nta gatuza k’imigeri agifite.

  2. Urakoze cyane mfura ya data Tom. Uriya mugore bene wabo baramushutse bamushyira imbere bibwira ko uburyo u Rwanda rushyigikira abagore azakomeza gukora ibyo ashaka tukamureka! Numvaga ivogonyo rye urubanza rutangira asubiramo amagambo yuzuye ivangura ntacyo yitayeho nkibaza icyo yizeye none abonye bigeze mu mahina ngo arasaba imbabazi! Nacishe make ikinyoma gikubitirwe ahabona! Biratangaje kumva abavugaga ko urubanza rwa IVU ari urubanza rwa politiki rugiye kuzandagaza FPR kuba aribo bikoma abagaragaje ibimenyetso bizifashishwa mu Rukiko! Ambasaderi Makken se bikoma baramuziza iki? Urubanza yararukurikiranye yibonera uburyo rwabaye mu mucyo usesuye ari nayo mpamvu atari kugira ipfunwe ryo guharanira ko ibimenyetso byasabwaga bitangwa cyane cyane ko nyirubwite n’abambari be biyemerezaga ko FPR ishakisha dore ko ariyo bajya bitirira ibikorwa by’ubucamanza mu Rwanda.

  3. Pingback: Uwizeyimana Evode: Umunyeshuri n’umufana wa Bikindi na Kangura « umuvugizi

  4. Pingback: Uwizeyimana Evode: Umunyeshuri n’umufana wa Bikindi na Kangura « friends of evil

  5. Ibyateye umutingito mu bayoboke ba Victoire Ingabire no ku mugabo we, ngira ngo sibo bonyine byatunguye, muby’ukuri. N’abaribasanzwe bifuza ko ibyo bimenyetso byoherezwa mu Rwanda, ukuntu byahageze vuba n’umubare w’ibyemezo byahagejeje, na nubu biratangaje rwose. Haba ndetse ubwo nibaza niba aribyo koko, niba atari inzozi.
    Aliko kandi birerekana ko, naho umubisha yagira ate, ukuri ntikugira itangiro. Amaherezo kuzamenyekana, amabanga ya kigome azatahurwa. Aho abantu bazima batuye hose, umunsi bamenye neza abategura ubwicanyi na jenoside aho bihishe, ntibazaryamira iryo banga. Ahubwo bazaritangaza. Ngiyo ingingo abanyabwengetwa bibagiwe kuzirikanaho. None ngo abari incuti babataye mu kaga. Ni nde wigeze kwifuza ubucuti bw’ibisambo n’abicanyi ? Kereka abashaka kwiyahura !

    Gaétan Sebudandi

  6. Pingback: Ukurikije imyanzuro ya ICTR, Uwizeyimana ni nka Barayagwiza « friends of evil

  7. Pingback: Ukurikije imyanzuro ya ICTR, Uwizeyimana ni nka Barayagwiza « umuvugizi

  8. Pingback: Ibindi bimenyetso byerekana ko Evode Uwizeyimana ari nka Kangura na RTLM « umuvugizi

  9. Pingback: Ibindi bimenyetso byerekana ko Evode Uwizeyimana ari nka Kangura na RTLM « friends of evil

  10. Urakoze cyane Ndahiro y’intore.
    Hari ikibazo ntabura kwibaza iyo nshishoje, nkanagerageza kumenya inyoko y’aya mangambure yandikwa n’izi ngirwa-banyapolitike: kuki kuva imyaka irenga myakumyabiri mu nyandiko nyinshi z’interahamwe n’ibyana byazo hagarukamo ikibazo cy’ubusambanyi, kandi bureba sex n’abatutsikazi ? Kuki kuryamana n’umututsikazi biba ubugome, bikaba ubugambanyi, bikaba ubuhemu (immoralité) ? Nta nyigisho mfite zijyanye n’imiterere y’abantu mu mitwe (psychology/ psychiatrics/ psychoanalys) ariko niba ku rubuga hari abafite ubwo bumenyi bikwiye gutekereza kuri iyi aspect maze bakadusobanulira imvo n’imvano yayo. Ubwo wenda uburwayi busobanutse twamenya n’uko dushaka umuti, usibye ko bamwe mu barwayi barenze kivura.

    AN

  11. Ibyo byo kwemeza ko abatutsikazi ari abasambanyi ni intwaro abahutukazi bakwirakwije cyane ari nacyo cyatumye muri génocide haragaragaye viol nk’imwe mu ntwaro yayo ikomeye! Umugore wa yobokaga CDR urwango rwe rwa mbere rwari “umututsikazi”cyane cyane amwitirira ibibazo babaga bafitanye n’abagabo babo! Bakwirakwiza ibihuha bivuga ngo abatutsikazi bafite uburyo bundi bihariye baryamanamo n’abagabo bigatuma bata abagore, ingo, n’abana babo; umutungo ukagana kuri izo nshoreke, urumva nka Evode uvuka kuri nyina wacengewe na bene ayo matwara nta kindi yavuga! Nyakubahwa NDAHIRO uzacukumbure iryo yamamazaburaya ry’Abatutsikazi ni kimwe mu ntwaro y’urwango rukabije izo ntagondwa zakoresheje!! Ariko se mbabaze? nta muhutukazi cg umutwakazi usambana?

Leave a comment