Abatavuga rumwe n’u Rwanda nabo ntibavuga rumwe

Standard

Mperutse gusoma inyandiko kuri site ya rwiza net ya Bwana Eugene NDAHAYO, umwe mu bayobozi bakuru ba FDU INKINGI, yise:  “L’OPPOSITION EXTERNE: LE MALAISE”. Ugenekereje mu Kinyarwanda yashatse kuvuga ngo: “ABARWANYA FPR ni INDEMBE”.

Ku batarasomye iyo nyandiko cyangwa batazi igifaransa, muri make NDAHAYO avuga ko kugeza ubu hari amashyaka agera hafi kuri 20  arwanya FPR, ariko atarashobora kugira icyo ageraho kubera kudakorera hamwe no guhora ashyamiranye.

Ndahayo yemeza ko abayobozi b’ayo mashyaka barangwa n’ubuswa bwinshi (mediocrite), amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko no ku turere kandi bishakira gusa  inyungu zabo bwite. Asanga  kandi abarwanya FPR  nta gahunda ifatika bafite yo kuyivanaho ndetse baragambaniye abanyarwanda (l’opposition rwandaise a aussi trahi le peuple).

Maze gusoma iyo nyandiko, nasanze Bwana NDAHAYO yaratangiye kubona  koko indwara abarwanya FPR barwaye. Reka mwongerereho ibi:

 Abarwanya FPR ni abantu badindiye, bari inyuma ho imyaka 20

Abenshi bari mu mahanga, bagiye nyuma ya 1994. (Benshi muri soma aha)Baracyafite imitekerereze n’imikorere ya za CDR, MDR na za Power zose zizwi muri iyo myaka ya 1990-94.

Usanga bagishimishwa n’ imyigaragambyo nk’iyakorwaga kera twamagana IKINANI. Imyigaragambyo yarangwagamo  imvugo yabo yuzuyemo ibitutsi ukaburamo ibitekerezo. Soma n’aha

Abari muri iyo ngirwamashyaka ntibanezerwa iyo hashize igihe amashyaka yabo adacitsemo ibice, abayobozi bamwe birukana abandi nk’uko byahoraga muri MDR, n’ibindi.

Ni  abantu bashaka inyungu zabo bwite. Nta gahunda bagira. Gahunda yabo ni ukuvanaho GUSA FPR. Byibutsa amashyaka yo muri 1990-94. TWAGIRAMUNGU yajyaga atubwira ati : “tuvaneho IKINANI ibindi tuzabireba nyuma”. 

Umunyarwanda w’ubu si uko ameze. Nuvanaho FPR se uzazana iki? Ntabwo umunyarwanda w’ubu yakwiruka inyuma y’umuntu atazi neza gahunda ze. Ashaka kugira uruhare mu gufata byemezo bimugiraho ingaruka.

Ipfunwe n’ibikomere  mu barwanya FPR

Hano mu Rwanda twamaze kwisuzuma dusanga indwara dufite twarayitewe n’amateka y’igihugu cyacu. Bamwe tubana n’ipfunwe ry’ibyo twakoze cyangwa byakozwe n’imiryango yacu, abandi  babana n’ ibikomere batewe n’ubwicanyi bwakorewe imiryango yabo, hari kandi n’abafite ibyo byombi.

Abarwanya FPR rero kuko nabo ni abanyarwanda, bafite iyo ndwara ariko ntibashaka kuyemera. Mu mashyaka barimo, babana babeshyana kubera ipfunwe cyangwa ibikomere navuze haruguru.

  • Hari abamaranye ibikoremere imyaka irenga 50 batewe  n’abayobozi ba PARMEHUTU kuko babiciye ababyeyi cyangwa  babagize impunzi kuva 1959 kugeza 1973. Gahima Gerard ibyo arabyumva!
  • Hari abakomoka kuri abo ba PARMEHUTU bahemutse muri iyo myaka ya 1959-1973 bafite ipfunwe ry’ibyo ababyeyi babo bakoreye abatutsi  n’abahutu batavugaga rumwe muri iyo myaka, bamwe akaba ari nayo mpamvu bahunze batinye kubana n’abakomoka kubo ababyeyi babo bahemukiye. Eugene Ndahayo ibyo arabyumva!
  • Hari abakomoka kuri abo ba PARMEHUTU navugaga nabo bafite ibikomere batewe n’abayobozi bo ku ngoma ya HABYARIMANA, bakunze kwita ABAKIGA, babiciye ababyeyi muri 1973. Biragaragara ko abari muri iki cyiciro bafite ipfunwe n’ibikomere. Aha naho Eugene Ndahayo hari icyo hamubwira!
  • Hari abatutsi barokotse jenoside ndetse n’abahutu biciwe n’Interahamwe muri 1994 bafite ibikomere bibababaza cyane
  • Hari abakomoka ku bakoze jenoside cyangwa se ubwabo bagize uruhare muri jenoside bahorana ipfunwe ry’ibyo bakoze.
  • Hari abapfushije imiryango yabo mu buhunzi muri za Kongo n’ahandi nyuma ya 1994 bafite ibikomere, bazi ko ari ingabo za FPR zabiciye imiryango, badashaka no kumenya ukuri ku ntamabara yo gucyura impunzi z’abanayawanda;
  • Hari abagambaniye u Rwanda barahunga, abahunze ubutabera kubera inda nini n’ibindi byaha.  Abo niba RUDASINGWA, KAYUMBA etc… muri iki gihe  basakuza cyane kuko ipfunwe n’ikimwaro byo gutatira igihango bari baragiranye na FPR  bikiri bishya.
  • N’abandi.

Aba bose  babana baziranye, baryaryana ndetse bamwe bangana urunuka. Niyo mpamvu nk’uko NDAHAYO yabyanditse, byabananiye kuvuga rumwe, barangwa n’amacakubiri n’ivangura. Ntibateze kuzagira gahunda nzima kuko ari abarwayi b’indembe, kandi ntawe ushobora kuvuza undi kuko batemera ko barwaye.

RUKOKOMA cyangwa NDI UMUNYARWANDA?

Bwana NDAHAYO asoza inyandiko avuga ko hakwiye inama rukokoma (Etats generaux) kugirango abarwanya FPR babwizanye ukuri bityo bashobore gufata ingamba zihamye zatuma bahirika FPR. Nabonye kuri uru rubuga hari n’abandi benshi bumva hakwiye ubumwe bwa opposition.

Abiyita ko “barwanya FPR” baba mu mahanga, kubera kutagira uruhare mu kubaka u Rwanda, ntibaramenya ko kubaka igihugu ari inzira ndende. Ni nko kubaka inzu.

RUKOKOMA y’amashyaka yanyu, cyangwa ubwo bumwe bwa Opposition,  yaba ari nko kugerekeranya amatafari  wubaka ariko  nta foundation ikomeye ufite. Foundation ni ukubanza gukira iryo pfunwe n’ibikomere mufite.

Gahunda yo kubwizanya ukuri ku mateka yaranze u Rwanda, yo kwatura ukavuga ipfunwe n’ibikomere wagize mu buzima bwawe,  yo gusaba imbabazi abo wahemukiye cyangwa utagize icyo ufasha igihe bari mu kaga, yo gutanga imbabazi iyo uzisabwe.

Iyo gahunda ni ugusakara inzu tumaze imyaka 20 twubaka. Ni gahunda ishingiye ku zindi gahunda zayibanjirije. Ni “ NDI UMUNYARWANDA”. 

Guhirika FPR muri 2017: Inzozi z’abari maso

Mu by’ukuri abavuga ko barwanya FPR ntabwo  bazi icyo abanyarwanda bo muri 2014 bashaka. Ntabwo bazi ko icyo umunyarwanda wa 2014 yifuza ari umutekano, iterambere, uruhare mu miyoborere myiza, ubutabera, kwiga, kwivuza n’ibindi nk’ibyo,  ariko cyane cyane kugira AGACIRO.

Umunyarwanda w’ubu aharanira ko u RWANDA rwubahwa mu ruhando mpuzamahanga. Ariko bakumva ko kugira ngo bubahwe ari uko babanza kwiyubaha ubwabo.

Abo biyita ko batavuga rumwe na leta y’u Rwanda barazira nabo kutavuga rumwe ubwabo. Bakazira kutamenya ko abanyarwanda banga usebya u Rwanda RWABO, kuko ibibazo byabo babiganirira hamwe (le linge sale se lave a la maison).

FPR yubatse kuri foundation ikomeye, inkuta zayo ndetse n’urugo (cloture) ni beton ikozwe n’abanyarwanda ifitanye nabo igihango.  Gutekereza guhirika FPR ukoresheje Rukokoma nk’ibyo bamwe bavuga, ufatanyije na FDLR nk’uko ba RUDASINGWA babishakisha, cyangwa politiki yo kuri internet, uba urota nk’umwana ugikura.

Mumbabarire ntabwo ngamije gutukana ariko ibyiza ni ukuvugisha ukuri. Barazira kwiga amasomo ya TWAGIRAMUNGU Faustin, wize Rukokoma, akavuga Rukokoma, yabazwa igihugu agasubiza Rukokoma, iminsi n’amezi akabyita Rukokoma… Kugeza ubwo nawe yiswe RUKOKOMA. Rukokoma itaragize aho imugeza!

Ubu  NDAHAYO na bagenzi be barumva bazatsindisha FPR amasomo atacyigishwa kubera ko yatsinzwe?

Davis Muhire

4 thoughts on “Abatavuga rumwe n’u Rwanda nabo ntibavuga rumwe

  1. Muhire, umbaye kure mba … Iyo rukokoma se, iyo…, Iyo… itarabujije Igihugu gucura imiborogo muri 1994 ndetse na mbere y’aho imaze iki? Ntacyo. Mwidutesha igihe mutumena amatwi! Utazi ubwenge ashima ubwe koko!!!

  2. Muhire bless u kabisa uvuze igitekerezo kandi ntashidikanya ko kiri mu mitima yabanyarwanda benshi, babwire bareke kuvugira hanze bazetumesere imbere les linges sale hano bareba aho twigejeje twiyubaka bareke ipfunwe….thx so much and stay blessed

  3. Rwose ibi nibyo pee! reka tubasabe kandi babyumve neza ntagihe dufite cyo gusubira inyuma dutekereza kubyanyu ninyungu zanyu kuko dufite icyerekezo cyo kubaka urwanda rwacu turagajwe imbere narudasubwa intore ibarusha intambwe.Paul Kagame

Leave a comment