Ingengabitekerezo ya Jenoside ya Mbere y’1994 BBC-Gahuzamiryango Iyigejeje mu 2014

Standard

Na: Tom Ndahiro

Mu Kinyarwanda bavuga ngo “Ushaka gukira indwara arayirata”. Uko kurata bavuga si ukurata byo gushima cyangwa kwogeza. Muri iyo mvugo isa n’iy’igisigo, kurata bivugwa muri uwo mugani bisobanura kutabana indwara ngo uyihererane ibe ibanga ryawe.

Kugirango urwaye atabarwe cyangwa avurwe ikimubabaje ni uko atagomba kugihisha ngo kimuture ku mutima gusa. Hari uwo ugomba kubwira indwara byanze bikunze. Mubo umurwayi agomba kubwira harimo nibura umuganga, kandi ari rubanda.

Icyo uyu mugani usobanura ni uko iyo ikibazo kitagaragajwe hakiri kare kirakura. Iyo gikuze birarushya kukibonera umuti mu buryo bworoshye, kandi akenshi kikanateza n’ibindi bibazo.

Ubushize ku irariki ya 16 Nyakanga nanditse inyandiko yerekana uburyo Ally Yusuf Mugenzi wa BBC-Gahuzamiryango yemera kandi akamamaza ko ngo ‘Abatutsi Bagize Uruhare mu Gutegura Jenoside’ yabakorewe mu Rwanda.

Iyo nyandiko yari iigamije kugaragariza abantu ibyo uwo Ally Yusuf Mugenzi yemera, akanatinyuka kubivugira ku mugaragaro, muri  radiyo yubashywe nka BBC nta soni nta n’inkomanga ku mutima.

Muri iyo nyandiko nkaba narasezeranyije abasomyi ko nzakurikizaho kwerekana ko iyo mvugo ya Ally Yusuf Mugenzi yo mu mwaka w’2014, idafite isano gusa, ahubwo ko ifite inkomoko mu bantu bahamagariye Abahutu gutsemba Abatutsi. Imvugo zabayeho mbere cyane y’uw’1994.

Hari n’indi nyandiko nerekanye aho umutumirwa we Joseph Matata ahakana ko jenoside itakorewe Abatutsi ko ahubwo hari jenoside yateguriwe muri Uganda kumara abanyarwanda. Nabyo, nkuko abisangiye na Ally Y. Mugenzi si bishya. Nabyo bifite inkomoko mbere ya Mata 1994.

Baratera bakiyikiriza

Ari Ally Yusuf Mugenzi ari na Joseph Matata, bahuriye ku gitekerezo cyo guhakana ko jenoside itakorewe Abatutsi ahubwo ari iy’Abanyarwanda bose.

Mu gihe Ally Yusuf Mugenzi ayita “jenoside yabaye muri mirongo icyenda na kane” Matata akayita ‘Genocide Rwandais’ cyangwa ‘jenoside nyarwanda’.

Nkuko nabyerekanye nibutsa ko ari Loni ari n’urukiko mpuzamahanga rw’uwo muryango (ICTR) rwabyemeje, bombi babivuga bazi neza ko babeshya kubera ingengabitekerezo.

Mugenzi ashimangira ko ubutegetsi bw’Abatutsi n’ubwami bwabo aribwo soko ya jenoside. Uwo munyamakuru ubimazemo hafi imyaka 35, akanagaruka ku gitekerezo ko abandi bafite uruhare umuri iyo jenoside ari abateye intambara ndetse bakomoka kubo Revolisiyo y’1959 yakuye ku butegetsi.

Joseph Matata aramwikiriza akavuga ko jenoside yatewe na FPR n’abandi banyamahanga bibasiye abanyarwanda. Mu kimwaro akanavuga ko ngo n’interahamwe zari nk’abanyamahanga ngo kuko zishe abo atavuga izina.

Muri icyo kiganiro cyabaye intandaro y’izi nyandiko, hari aho ngaruka Joseph Matata avuga ngo Ibintu byabaye mu Rwanda ni agahomamunwa: ni bwo bwa mbere umunyarwanda yishe umwana, ni bwo bwa mbere umunyarwanda yishe umugore, akica umuntu utamurwanya, akica umusaza, akica umuntu mu bitaro amusanze mu bitaro cyangwa amusanze mu Kiliziya, ni bwo bwa mbere abanyarwanda bakoze ibintu navuga by’ububwa byo kwica abantu badafite icyo babatwaye batavuga ngo bafite intwaro ngo barabarwanya… Ikindi cya kabiri ni uko abasikare bo muri FPR batera mu Rwanda bari bashishikajwe no gufata ubutegetsi.”

Icyo kintu cyitwa “agahomamunwa” kikanitwa “ububwa” ahanini nicyo gitera abarimo Mugenzi na Matata ipfunwe rivanze n’ubugome bikabyara kwihambira ku ngengabitekerezo yateye ako gahomamunwa n’ububwa.

Mu mvugo ya Matata nta hantu avuga abakoze ubwo bugome abo ari bo. Agasimbuka mu kanwa hakazamo FPR mu buryo bwihuse. Uko gutaruka byo gutandukira byirinda kugaragaza ukuri kw’ukwiye kubarwaho icyo cyaha cyo kwica abatabarwanya n’abarwayi. Agahishira abo bishe abana, abasaza ndetse n’abasazi.

Ari Ally Yusuf Mugenzi ari na Joseph Matata, banga kuvuga ko hari jenoside yakorewe Abatutsi ku mpamvu navuga ko yumvikana. Biterwa ni uko bavuze ko koko yabaye,  banagomba kuvuga  mu izina abayikoze.

Ururimi ni ubwenge bwabo bagomba kubuyobya, kuko bavuze mu izina abo bantu bakoze jenoside irimo ubugome Matata avuga ko ari “agahomamunwa” bikaba “ububwa” babura amahoro kuko biyumvamo.

Kugirango bagire amahoro igisubizo ni ukubihakana, bagahitamo kwizirika ku ngengabitekerezo yabyaye ubwo bugome bw’agahomamunwa n’ububwa.

Nka Mugenzi nzi neza ko atari ahari mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ahishira ubugome n’abagome babukoze mu rwego rwo kwifatanya nabo (solidarity) kurwanya ikimwaro.

Ikindi gisubizo babonye ni uguhinduriza amateka. Uwakorewe icyaha akitwa umugome, akitwa nyirabayazana w’ubugome bw’agahomamunwa.

Urwo rujijjo batera rugira ingaruka zitari nke ku bato badafite aho bahuriye n’ingengabitekerezo ya jenoside, batanazi ni uko yakuze. Aho kwigisha ukuri kuri mu mateka y’igihugu cy’u Rwanda, bagatera urwijiji rwongera ubujiji n’ubugome.

Bafite ababarengera

Hari inkuru yanditswe n’Igihe.com bise “Imvugo ya Ally Yusuf Mugenzi ko Abatutsi bateguye jenoside yabakorewe igoreka amateka nkana”.

Munsi yayo nahabonye igitekerezo (Comment) cyo ku wa 19 Nyakanga cy’uwiyise Mucunguzi usa n’urengera Ally Yusuf Mugenzi.

Agira ati “Mugenzi ni umunyamakuru si umunyamateka. Ririya jambo yarikoresheje nk’umuntu uyoboye ikiganiro mpaka. Ndatekereza ko nk’umunyamakuru ashobora kuba hari abantu yaryumvanye noneho akarizana muri iki kiganiro agira ngo abantu barivugeho ku buryo byatuma na wa wundi wibeshya ko Abatutsi bateguye genocide yabakorewe yumva neza ukuri kw’ibintu.”

Ikindi gitekerezo kuri iyo nkuru, kandi kuri uwo munsi, cyari icy’uwiyise James nawe warengeye Mugenzi abwira Igihe. com ngo bamuvaneho “amatiku” n’amateshwa “bamuhekesha”.

Yashinze urubanza ati “Icyo yabajije uwavugaga ko jenoside yatangiye muri 59 igategurwa n’abahutu, ni ukumenya uwategekaga icyo gihe kuko jenoside aho iva ikagera ku isi itegurwa n’ubutegetsi bubi buriho! Icyo gihe koko hategekaga abatutsi bari baraheje abahutu bityo iryo kandamiza ribyara urwango rukabije hagati y’ayo moko yombi. Kuba rero ubutegetsi bwakurikiyeho bwarakomeje guheza bamwe mu bana b’abanyarwanda nibyo byahembeye urwo rwangano runagikurikirana abadafite aho bahuriye n’ibyo bihe! Ayo ni amateka mabi yacu twese tugomba kwemera aho guhora bamwe tuyahakana abandi tuyagoreka uko twishakiye kubera inyungu bwite zacu”

Ari “Mucunguzi” ari na “James” bararengera Mugenzi. Mucunguzi aragaragaza ko impaka z’uko Abatutsi baba barateguye cyangwa batarayiteguye zikwiye kuba nta kibazo kirimo.

Iyi ni ingaruka za propaganda y’urwango imaze iminsi kuri BBC-Gahuzamiryango. Kuba hari abo Ally Yusuf Mugenzi yabyumvanye akabisubiramo nabyo ni ukuri.

Jenoside yateguwe aba mu gihugu, akuze kandi akora kuri Radiyo Rwanda yarimo abacurabwenge b’ingoma y’amaraso.

Uwo “James” we aremeza ibya Mugenzi akabishimangira. We bigaragara ko amarangamutima akomoka ku ngengabitekerezo imumazemo igihe bimutera uburakari.

Nta Mugenzi nta Mugesera nta Matata

Abantu benshi bibaza ko guhakana jenoside no kuyipfobya biza mu gihe ikorwa cg imaze gukorwa. Si byo. Umugambi wa jenoside ugendana n’abayitegura kuvuga ibyo bazakora ariko bakabyitirira abo bazabikorera.

Nkuko twabikurikiranye mu bushakashatsi mu mugambi wa jenoside habamo cyane imvugo itera ubwoba abagomba gukora jenoside kugirango bazabushire mu gihe cyo kuyikora.

Ibyo Ally Yusuf Mugenzi na Joseph Matata bagarutseho mu kiganiro cyabo cyo ku wa 12 Nyakanga 2014, ni ibitekerezo byabayeho na mbere hose.

Abateguye jenoside babwiraga Abahutu ko bugarijwe na jenoside itegurwa n’Abatutsi na FPR kandi ko banashaka kugarura ingoma ya cyami Mugenzi avuga ko ariyo nyirabayazana ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Urugero rwa mbere natanga n’uko imvugo Ally Yusuf Mugenzi akoresha mu 1994 yakoreshejwe n’umujenosideri Leon Mugesera mu ntangiriro z’umwaka w’1991.

Mugesera afashijwe n’ishyiramwe ry’abagore bari mu nteko ishingamategeko, yanditse inyandiko yasohowe mu binyamakuru no mu nyandiko-mpine asobanura ko ngo imigambi y’Inkotanyi ari ukugarura ubwami, gukora jenoside y’abahutu no kugarura Hima-Tutsi Empire.

Iyo nyandiko ikoresha amagambo “Genocide” (itsembabwoko) na “extermination” (Kurimbura). Kandi ibyo byaha bigatwererwa Abatutsi. Kwerekana ko ayo magambo atayakoresha nabi, Mugesera agereranya FPR na Hitler ndetse akanavuga ko Inkotanyi zikoresha ikimenyetso nk’icy’aba Nazi (Swastika).

Uwabyanditse yari azi neza ko gahunda leta ye yari ifite yari ukuzakorera Abatutsi ibyo Hitler n’aba Nazi bakoreye Abayahudi.

Iyo nyandiko yitwa “TOUTE LA VERITE SUR LA GUERRE D’ OCTOBRE 1990 AU RWANDA” yabanje gusohoka mu kinyamakuru La Releve No 159 cyo ku wa 1-7 Gashyantare 1991. Iyo nyandiko mpine y’igifaransa isohoka muri iyo Gashyantare 1991.

Kubera ubukana bwari muri iyo nyandiko banayishyize mu cyongereza isohoka mu nyandiko-mpine yihariye banayishyira mu binyamakuru byo muri Tanzania (The Family Mirror) na Uganda (The Citizen na Shariat)

Iyo nyandiko banayikwije muri za Ambasade zose z’u Rwanda mu mahanga zari zifite. Iyo nyandiko-mpine yaje no kugaragara mu kanyamakuru k’icyahoze ari Zaire kitwa Nsango ya Bisu No 114 kasohotse muri Nyakanga 1991. Ntabwo banyandukuye ahubwo bashyizemo foto kopi yayo.

Igitekerezo cya Ally Yusuf Mugenzi cyo huhuza ubutegetsi bw’Abatutsi na jenoside ni muri iyo nyandiko-mpine ya Leon Mugesera (p. 5&7). Ibya Mugesera guhuza na Matata ukabibona hafi mu nyandiko yose cyane. Abazayisoma yose bazabibona.

Muri Gicurasi 1991, ikinyamakuru Kangura No 16 cyanditse inkuru gishimira Juvenal Habyarimana ku ijambo yari yabwiye Kongre idasanzwe ya MRND ku wa 28 Mata 1991.

Iro jambo rya Habyarimana naryo ryasubiragamo amagambo nk’aya Leon Mugesera mu nyandiko twavuze n’ibyasohotse muri Kangura No 4 & 6 zo mu mpera y’1990.

Muri uko gushima Umwanditsi wacyo Hassan Ngeze yagaragaje ibitekerezo Ally Yusuf Mugenzi asubiramo nyuma y’imyaka 23.

Ngeze agira ati “Abatutsi badusanze mu Rwanda, baradupyinagaza turabyihanganira, none kubona twari twaravuye mu buhake bakaba bashaka kujya batubyukiriza ku kiboko ndumva nta muhutu n’umwe wabyihanganira, kandi niba Gahutu arwana intambara yo guhashya umwanzi, ni ngombwa, kubera ko agomba kurwanirira Repubulika,…Kandi abahutu bose bakamenya ko ba Gashakabuhake nibagera i Rwanda batazajogora abahutu ba ruguru cyangwa se ab’epfo, ahubwo bamenye ko akabo bose kazaba, kashobotse. Maze rero bene gahutu, murebe uko mwakwikosora muhurize hamwe ibitekerezo mwubakire hamwe urwababyaye kandi mumenye ko abana banyu, n’abuzukuru n’abuzukuruza banyu ari mwe bakesha ubuzima bwiza.”

Abumvise ikiganiro cya Mugenzi bagasoma n’ibi Ngeze Hassan yandikaga, barumva aho isomo yarikuye, rikamucengera ubu nawe akaba aricengeza akoresheje radiyo BBC.

Bahora basubiramo

Igitabo Joseph Matata yamamarije mu Imvo n’Imvano, agahisha izina rya nyiracyo n’uwagicapye ubu kiramamazwa n’imbuga zikwiza ibitekerezo by’abafite ingengabitekerezo ya jenoside.

Ubu hari urubuga ‘Ikondera rwahaye ijambo Noel Ndanyuzwe wanditse icyo gitabo “La guerre mondiale africainela conspiration anglo-américaine pour un génocide au Rwanda. Enquête dans les archives secrètes de l’armée nationale ougandaise”.

Byasohotse kandi ku rubugaruyoborwa rwa Ambrose Nzeyimana wanga urunuka Abatutsi akanagaragaza kwanga n’Abayahudi (anti-Semitism)

Uretse abasazi, injiji zikabije n’abafite ingengabitekerezo nk’iya Matata na Mugenzi ntawakumva ko umuntu witwa ko ari muzima yavuga nk’ibya Noel Ndanyuzwe ukomoka i Gikomero ho muri Gasabo.

Ngo jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yateguwe kuva mu myaka y’1980 iteguwe n’Abanyamerika n’Abongereza. Mubafite uwo mugambi avugamo na Israel ngo kuko Abatutsi n’abahima bafitanye isano nabo.

Noel Ndanyuzwe muri iyo ngengabitekerezo ye, abeshya ko ngo ago abateguye gahunda yabo yari iyo kuzashyiraho Empire ya ba Nilotic kuzategeka Afurika uhereye mu Misri kugeza muri Congo.

Umugambi ukaba uwo gutegeka mu buryo buziguye ibihugu birenga 11 byo mu majyaruguru n’Uburengerazuba hangana n’ubuso bwa kilometero miliyoni 6

Ngo bamaze kubitegura bahisemo gukoresha Perezida Yoweri Museveni wa Uganda afatanyije na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Nyakwigendera Julius Kambarage Nyerere wa Tanzania.

Ibyo Noel Ndanyuzwe avuga abyita ko ari ubushakashatsi ariko ugasanga ari ibintu akura muri ba Leon Mugesera, Kangura na FDLR. Soma “Ingengabitekerezo ya jenoside ntivukanwa irigishwa”.

Abasomyi nibibaze umuntu witwa ko ari umunyabwenge kwandika ko ngo Abatutsi bateguye jenoside izabakorerwa hanyuma ngo bagakoresha abantu nka Theoneste Bagosora kugera kuri uwo mugambi!

Ibi bitekerezo biroga urubyiruko si ibiva muri ibi bitabo byitwa bishya kandi bikamamazwa na BBC. Ku mbuga za FDLR, Impuzamugambi Eugene Rwamucyo, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Ambrose Nzeyimana.

Ujya kurubuga rwa Padiri Munyeshyaka ugasanga aramamaza ba Pierre Pean, Karamira Forduald, Musenyeri Augustin Misago, CLIIR ya Joseph Matata n’izindi nkoramaraso. Kuri BBC-Gahuzamiryango nabo bagasubiramo uwo mukino mubi. Bigakomeza bityo bityo….

Ibyo Ndanyuzwe yanditse ubisanga no mu nyandiko ya Padiri Munyeshyaka yo mu myaka itanu ishize.

Twanditse amagambo y’ubugome avugirwa kuri BBC-Gahuzamiryango, imbuga zirengera iyo ngengabitekerezo zitangira kuburanira Ally Yusuf Mugenzi ngo nibamutabare.

Kutica ntibivuga ko udafite ingengabitekerezo mbi

Abantu bajya bahusha. Vuba aha umuntu yarambajije ngo bishoboka bite kuvuga ko Mugenzi afite ingengabitekerezo ya jenoside kandi muri jenoside yatangiye muri Mata 1994 atari ahari?

Namushubije ko iyo ngengabitekerezo mbi idapimwa nk’izindi ndwara ngo abagamga barebe mu maraso cyangwa ngo uyibone muri Magnetic Resonance Imaging (MRI).

Iyo umuntu avuze ibigaragaza ibyo bitekerezo bibi ureba imiterere yabyo ukamenya ibyo aribyo. Kuba atari ahari nabyo si indi mpamvu yo kutabigira kuko na Ingabire Victoire atari ari mu Rwanda kimwe n’abantu nka Shyirambere Jean Barahinyura n’umugore we Immaculée Barahinyura.

Uyu Shyirambere Barahinyura yavuye muri FPR ayikojejemo gato aba Impuzamugambi ya CDR. Jenoside yabaye adaheruka mu Rwanda kuko yagiye mu mahanga ahunze Habyarimana. Ariko, na n’ubu iyo ngengabitekerezo ruracyageretse.

Reba: Urutonde rw’abanyeshuri n’abatoza b’ubugome na jenoside kanda n’aha kureba inkomoko y’urwo rutonde ba Barahinyura bariho.

Noel Ndanyuzwe nawe agomba kuba atari ari mu Rwanda jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba. Hari inyandiko izina rye rigaragaramo yamagana Abafaransa n’uruhare rwabo muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi basinyanye muri iyo nyadiko ni Dr. Gasana Anastase (wigeze kuba Minafet na Ambasaderi muri nyuma ya jenoside), Sheikh Twahirwa Issa Munyampirwa Boniface, Justin Munyemana na Jean Mbanda. Ushaka gusoma iyo nyandiko kanda aha.

Uretse we, muri aya mazina harimo abandi babiri nzi neza ko basubiye kuba nka Noel Ndanyuzwe.

Umwanzuro

Ibi bitekerezo byo gutwerera abantu ibintu bibi batazi batanatekereza ni kimwe mu byiciro byo gutegura jenoside.

Ingengabitekerezo ya jenoside ntitana n’amagambo ashishikariza abantu bamwe kwibasira abandi. Mu gice cya kane cy’igitabo ‘Leave None to Tell the Story’/ntihazasigare n’uwo kubara inkuru (1999) umwanditsi yerekanye icyo yise Propaganda in practice. Kanda aha ubyisomere

Muri icyo gice cy’igitabo berekana uburyo imvugo Ally Yusuf Mugenzi na Joseph Matata bahuriyeho na ba Hassan Ngeze na Leon Mugesera.

Izo mvugo zikaba zari zigamije kurema ubugome n’urugomo mu Bahutu ngo bazarimbure Abatutsi bumva ko bitabara. Amagambo jenoside, , gutsemba,  kurimbura n’andi nk’ayo yakoreshejwe na Leon Mugesera na Hassan Ngeze mu 1990-1.

Icyo bari bagamije twarakibonye na n’ubu duhora duhanganye n’ingaruka zabyo. Ari MUGENZI, MATATA, NDANYUZWE….etc bagamije iki?

Kuba imbuga za internet nka The Rwandan (inyandiko yabo yo ku itariki 20 Nyakanga) zihangayikishwa no kuba twerekana ko icyakabaye Gahuzamiryango kabaye GAHUZAMAHANO na GATANYAMIRYANGO ni uko bumva ko icyo babonaga nk’urubuga rwabo rwavumbuwe.

Ibi tubyibuke tuzirikana kumenya byinshi bakoze ngo tuburire abatazi ibyo bakora. Reba aha

KURWANYA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE NI INSHINGANO DUHABWA N’ITEGEKO NSHINGA. NI UGUKINGIRA NO KURENGERA URUBYIRUKO RWACU.

 

3 thoughts on “Ingengabitekerezo ya Jenoside ya Mbere y’1994 BBC-Gahuzamiryango Iyigejeje mu 2014

  1. Pingback: @jdmucyo @JndoliPierre ISHEMA Party bashyigikiye #FDLR Kandi Bakibona Muri Guverinoma ya Kambanda na Sindikubwabo #Rwanda @joenzabamwita | umuvugizi

  2. Pingback: Padiri Nahimana n’ISHEMA ryo kwibona muri Guverinoma y’Abajenosideri akanashyigikira Ubukoloni | umuvugizi

  3. Pingback: Kuva mu #Rwanda Ruheza Kugera mu #Rwanda Ruhuza (Igice cya 3) | umuvugizi

Leave a comment