Uko Abakoze u Rwanda mu nda Bakorana, n’Interahamwe Zikidegembya

Standard

Na: Ndahiro Tom

Mperutse kwandika ngaragaza ko abasangiye ibyaha bya Jenoside, kuyihakana no  kuyipfobya baziranye, bakundana, bakorana ndetse bakarwanirana ishyaka. Soma: Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba.

Hari ingero nyinshi harimo ‘Urutonde rw’abanyeshuri n’abatoza b’ubugome na Jenoside ndetse usome Inkomoko y’urwo rutonde. Ibikurikira ni urundi rugero rw’uko abajenosideri bazi ababo. Huzuyemo amazina y’abahamwe n’ibyaha bya Jenoside, kimwe n’abagishakishwa n’ubucamanza ariko bakaba ku isonga ry’abahakana bagapfobya Jenoside.

Abagombaga gushinjura Nzirorera

Ku itariki 8 Ukuboza 2008, Bwana Peter Robinson wayoboraga itsinda ry’ababuranira Joseph Nzirorera wari Umunyamabanga mukuru wa MRND yagejeje ku rugereko rwamuburanishaga urutonde rwuzuye rw’abatangabuhamya bamushinjura.

Nzirorera wapfuye atararangiza kuburana, yari mu bantu bafashwe bashyikirizwa ICTR/TPIR bashinjwa Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu. Yaburanishwaga mu itsinda rimwe na Mathieu Ngirumpatse Perezida wa MRND na Edouard Karemera wari Visi Perezida wa mbere wa MRND. Bagenzi be bombi, bahamwe n’ibyaha bakatirwa gufungwa burundu.

Amazina Nzirorera yari mu byiciro bitandukanye. Yatanze amazina y’abazamubera abahamya ku ngingo zitapfa gushidikanywaho (adjudicated facts) ni: Shadrack Sendugu, Shadrack Nikobasanzwe, Francois Xavier Mvuyekure, Manayeri Nkudabakura, Francois Rwabukumba, Antoine Rutikanga, Mathias Gasana, Evariste Micoyabagabo, Evariste Munyabarame, Marcel Gakwisi, Callixte Bitegwamaso, Jean Nsanzumuhire, Amandin Mbonyintwali, Father Litric Danko, Enos Kagaba, Bizimungu Omar, Hashim Uwayisaba, Manasseh Gakwerere, Fulgence Rukerikibaye na Jean Baptiste Kayihura.

Abo Nzirorera yateganyije ko bazamushinjura kubyo aregwa byaba byarabereye muri Prefegitura ya Kibuye ni Donatille Niyitegeka, Kim Hughes, Dr. Clement Kayishema na Cyprien Munyampundu. Kayishema yari Perefe wa Kibuye Munyampundu ari umunyamabanga mukuru w’Inteko ishinga Amategeko mbere ya Jenoside. Icyo gihe yitwaga Inama y’lgihugu  Iharanira Amajyambere (CND).

Abagombaga kumuburanira kubyo yashijwaga muri Perefegitura ya Gisenyi ni : Jerome Ngendahimana, Andre Bizimana, Samuel Imanishimwe, Theophile Gakara, Jean Chrystosome Ntirugiribambe, Felicien Muberuka, Emmanuel Mbigambe, Joseph Bamporineza, Ildephonse Ntatije, Jonathan Ntarugo, Anastase Abiyingoma, Gaspard Mburano, Thacien Munana, Oreste Habarurema, Jean Damascene Semanza, Faustin Gakombe, Willard Munger, Hassan Ngeze, Moussa Zari Banganirubusa, Augustin Nzabonimana, Alphonse Nzungize, Alphonse Higaniro, Jean Baptiste Baligendere na Come Bizimungu. Abandi ni: Dr. Leon Mugesera, Anatole Nsengiyumva, Dr. Ferdinand Nahimana, Michel Bagaragaza, Pascal Ntawumenyumunsi na  Augustin Ngirabatware.

Kubyo aregwa ku rwego rw’igihugu mubo yari yateganyije ko bazamushinjura ni : Barabwiriza Runyinya, Simon Bikindi, Jean Baptiste Gatete, Jean Baptiste Nemeyabahizi, Thomas Kigufi, Abdulmohamed Bandali, Jean Bosco Sezirahaga, Jean Berchmans Imananibishaka, Aloys Ntabakuze, Protais Zigiranyirazo, Francis Xavier Nzuwonemeye, Hormisdas Nsengimana, Vincent Rutaganira, Aloys Simba, Charles Nyandwi, Bernard Habyarimana, Leon Habyarimana, Winnie Musabeyezu, Jean Marie Vianney Higiro, Majaliwa Bizimana, Celestin Sezibera, Pierre Nsengiyumva, Ibrahim Nzarigezahe, Marcel Gatsinzi, Seraphin Twahirwa, Murangwa Ugiyekera, Charles Bandora, Dieudonne Ndayisenga, Seraphin Rwabukumba, Sr. Godelieve Barushywanubusa, Francois Gahigi, Stany Mbonyimana, Jean Claude Seyoboka, Aloys Zirarushya, Pierre Celestin Rwigema, Pascal Mutuyeyezu na Innocent Twagiramungu. Abandi ni: Fabien Bunane, Eliezer Niyitegeka, Pauline Nyiramasuhuko, Ephrem Setako, Aurore Uwase, Flora Kalisa, Jacques Roger Booh Booh, Theoneste Bagosora, Jean Kambanda, Casimir Bizimungu, Justin Mugenzi, Gratien Kabiligi, Laurent Semanza, Eugene Mbarushimana, Georges Rutaganda, Tharcisse Renzaho, Francois Karera na Paul Rusesabagina.

Ibyo mu Ruhengeri yateganyije gushinjurwa na: Juvenal Kajelijeli, Augustin Bizimungu, Dick Prudence Munyeshuli, Michel Bakuzakundi, Alphonse Ntilivamunda, Dominic Gatsimbanyi, Bonaventure Hakizimana, Julius Simpakanye, Pierre Ntamushobora, Esperance Nyirakidedeli, Antoine Mburabuze, Jerome Nteziyaremye, Juvenal Barayasesa, Augustin Ruremesha, Claude Nsengiyumva, Charles Nzabagerageza, Haruna Manizabayo, Alphonse Mbonabihama, Jean Bosco Ngayumbwiko, Cyprien Ntakabereho, Protais Rukeramihigo, Theogene Bamporeye, Marc Ntigura, Francois Sekanze, Faustin Sehinda, Samuel Havugimana, Magdelena Mukamuligo, Andre Gihanza, Edison Munyatarama, Anastase Ntahonkiriye, Jerome Bicamumpaka na Alexis Dukuzumuremyi.

Urutonde rw’amazina Nzirorera yatanze abinyujije ku uwamuburaniraga, rwerekana ko Abajenosideri bazi abantu bakwizera, ahanini bahuza. Uretse amazina make (nibura atatu nzi) yashyizemo nko kujijisha, amenshi yari ay’abantu azi ibyabo ko bakoranye banaziranye mu bikorwa by’ubugome.

Abo batatu mvuga ntibarimo Aurore Uwase na Flora Kalisa kuko bo ari abana ba Joseph Nzirorera bashyizwe ku rutonde ngo bazashinjure Se.

Umunyamabanga w’Interahamwe

Urugero rwihariye rw’abatangabuhamya ba Nzirorera ni izina rya Eugene Mbarushimana. Nkuko bigaragara muri dosiye yatanzwe, Eugene Mbarushimana yari Umunyamabanga mukuru wa Komite y’Interahamwe ku rwego rw’Igihugu.

Nkuko bigaragazwa na Bwana Peter Robinson, Mbarushimana yagombaga gutanga ubuhamya ku bintu bikurikira. Icya mbere ni uko umutwe w’Interahamwe washyizweho n’uko uwo mutwe w’Interahamwe wagutse zigakwizwa muri za Perefegitura.

Ikindi Eugene Mbarushimana yanagombaga kuvuga ku bijyanye n’inama zakorwaga, bityo akagaragaza ko nta cyigeze kivugirwamo kijyanye no gutsemba Abatutsi.

Mbarushimana kandi ngo yanagombaga kwereka ICTR ko nta rutonde rw’amazina y’Abatutsi rwigeze rukorwa kimwe n’uko nta myitozo y’Interahamwe yigeze iba ndetse ko nta n’intwaro zigeze zikwizwa.

Mbarushimana yasabwaga na Nzirorera kuzatanga ubuhamya buvuga iby’abitabiraga za mitingi za MRND n’imbwirwaruhame zahavugirwaga yerekana ko nta gushishikariza gutsemba Abatutsi byigeze bizivugirwamo.

Mbarushimana ugaragara ko yari akomeye cyane mu nterahamwe, yagombaga kuvuga kuby’aabantu bari muri Ambasade y’Abafaransa nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, akanakomoza ku nama yabereye muri Hotel Diplomate ku matariki ya 10 na 11 Mata 1994.

Ibindi byagombaga kwerekanwa na Mbarushimana ni uko ngo Komite ya MRND ku rwego rw’Igihugu itari ifite ububasha ku bwicanyi bwakorerwaga kuri za bariyeri.  Akanasobanura ko Interahamwe gusambanya Abatutsikazi ku ngufu bitari amabwiriza aturutse hejuru.

Ibindi Eugene Mbarushimana yagombaga gusobanura ni icyo MRND yatekerezaga ku Masezerano y’Amahoro ya Arusha, n’uko ngo Interahamwe zitagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Bugesera.

Yanagombaga gusobanura ko ibyo Jean Pierre Turatsinze yabwiye MINUAR ku mugambi wo gutsemba Abatutsi ari ibinyoma, akanasobanura umwanya Turatsinze yari afite mu nterahamwe.

Uwo Turatsinze uvugwa ni we wabwiye General Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni mu Rwanda (MINUAR) ko hari umugambi wo gutsemba Abatutsi. Yabwiye Dallaire ko Interahamwe zatojwe kwica nibura Abatutsi nibura igihumbi (1000) buri iminota 20.

Uyu Turatsinze wagejejwe kuri Dallaire na Faustin Twagiramungu, yaneretse MINUAR hamwe mu hantu hari habitse intwaro zizakoreshwa muri ibyo bikorwa by’ubugome. Ubu Twagiramungu ibyo avuga ntaho bitaniye n’ibya Bagosora na Mbarushimana. Bose barahakana ukuri kw’ubugome bwa Jenoside.

Nota bene. Mu gihe nateguraga kwandika iyi nkuru-mateka, hari uwo naganiriye nawe mubaza ibya Eugene Mbarushimana unashinjwa akanashakishwa kubera ibyo aregwa, ambwira ko ajya aza mu Rwanda nta nkomyi. Ngo aratembera akanakira abantu muri za Restaurant yemye. Niba ari byo, siko bikwiriye kugenda.  

Leave a comment