BBC-Gahuza ikomeje kuba Umuzindaro w’Abajenosideri

Standard

Na: Tom Ndahiro

Kwandika ko abanyamakuru ba radio BBC-Gahuzamiryango bapfobya Jenoside ni ugusubiramo ukuri kwanditswe kenshi. Kuvuga ko icyo gitangazamakuru gishyigikiye abajenosideri nabyo si ikintu gishya kiba kivuzwe. No kuvuga ko BBC-Gahuza bamamaza Ingabire Victoire Umuhoza (IVUmuhoza), nabyo ni ugusubiramo, aka wa mugani ngo ijambo ritinze mu kanwa rihinduka urukonda.

Iyo usesenguye neza usanga amaradiyo ya BBC na VOA avuga Ikinyarwanda n’Ikirundi yarabaye nk’inzego (departments) za P5. Kubera ko haba hari benshi baba batarasomye ibyavuzwe kera kuri ayo maradiyo, cyane cyane BBC-Gahuza yanafungiwe biba ngombwa ko abo batazi amateka bayamenya, bikaba ngombwa ko bigarukwaho. Ukebura urubyiruko ntakwiye guhuga.

Si itangazamakuru ni ‘publicity’ ikorwa

Usoma imitwe y’inkuru za BBC-Gahuza ziri kuri murandasi, ukabonamo kwamamaza kurusha itangazamakuru:

  • “Abayoboke 11 b’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda, FDU Inkingi, bagarutse mu rukiko i Nyanza basaba kurekurwa” (12 Gashyantare 2019)
  • “Victoire Ingabire, umukuru wa FDU-Inkingi, asaba ubutabera ku barwanashyaka be ‘bicwa’” (11 Werurwe 2019)
  • Umuyoboke wa FDU-Inkingi avuga ko afunze kuko FPR, iri ku butegetsi mu Rwanda, ishaka ‘kumwumvisha’ (13 Gicurasi 2019)
  • “Victoire Ingabire yavuze ko umunsi w’ubwigenge usa n’uwibagiranye mu Rwanda” (2 Nyakanga 2019)
  • “’Aba FDU-Inkingi’ bavuga ko bahitishijwemo kwemera ibyaha cyangwa kwicwa (18 Nyakanga 2019”
  • “Victoire Ingabire uri kubazwa ishyaka rye rivuga ko ari ‘kwicwa mu bitekerezo’” (16 Ukwakira 2019)

Nta mutwe w’inkuru ushobora kubona utabogamiye kuri FDU-Inkingi. Inkuru BBC-Gahuza yo ku itariki ya 16 Nyakanga 2019 yabanjirijwe n’ibendera rya FDU-Inkingi nk’ifoto y’igitangaza. Inkuru yabo yo ku itariki 3 Kanama 2019 itangira ivuga “Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda” yemeza ko yatanze ikirego mu rwego rw’igihugu rukurikirana ibyaha (RIB) kubera icyo umwunganira yise “kumusebya mu nyandiko” zanjye zica mu binyamakuru.

Icyamubabaje ngo ni ukuba naranditse mvuga ko IVUmuhoza “ari umuntu wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, wasabitswe n’urwango” bikamutera kugira ubwonko bugororwa ntibwumve”. Mu ibaruwa umuburanira yandikiye RIB ngo sinari ngamije gusa “gukomeretsa Victoire Ingabire” ahubwo nari ngamije “kumusebya no kumutesha agaciro muri rubanda rwose rwabashije gusoma izo nyandiko.” Ndabishimangira nkoresheje ibindi bimenyetso.

FDU-Inkingi ntiwayitandukanya na Jenoside

Ibyo abarimo Mugenzi Ally Yusuf cyangwa Felin Gakwaya bakora, si ukubera ubujiji cyangwa ikindi. Si n’ubunyamwuga. Babikorera urukundo bafitiye abarwanya leta batitaye ku mateka yabo ya Jenoside birengagije Abatutsi barenga miliyoni batsembwe, kimwe n’Abahutu bishwe bazira kurwanya umugambi mubisha.

BBC-Gahuza nimenye abo bamamaza abo ari bo. Ndavuga amazina menshi ariko bibaye ngombwa ko nyagarukaho. Hari abanyamahanga benshi ndetse n’abanyarwanda batari bake batazi isano ya FDU-Inkingi n’abarimbuye Abatutsi mu Rwanda. Ntushobora kubitandukanya. Ni nkuko utatandukanya igiti n’imizi yacyo ngo gikomeze kubaho n’amashami n’amababi yacyo.

Hari inama ya FDU-Inkingi bise kongre yabereye i Alost, mu gihugu cy’u Bubiligi ku itariki ya 13-14, Nzeri 2014 iyoborwa na Dr. Eric Bahembera. Muri iyo nama umutwe wa FDU washyizeho ubuyobozi.  Perezida bamugize Victoire INGABIRE UMUHOZA; Visi-Perezida wa Mbere aba Boniface TWAGIRIMANA; Visi-Perezida wa Kabiri aba Joseph BUKEYE; Sylvain SIBOMANA Umunyamabanga Mukuru yungirijwe na Dr. Emmanuel MWISENEZA; Naomie MUKAKINANI aba Umubitsi.

Ubukangurambaga bwashinzwe Antoine NIYITEGEKA, Ibijyanye n’Amategeko n’Uburenganzira bwa Muntu babishinga Joseph MUSHYANDI. Gratien NSABIYAREMYE yashinzwe Imigendekere ya Politiki, Ububanyi n’Amahanga n’Ubuvugizi bishingwa Justin BAHUNGA. Imibereho myiza no guteza imbere abagore bihabwa umugabo witwa Emmanuel DUKUZEMUNGU.

Flora IRAKOZE yashinzwe Urubyiruko mu gihe iby’Amakuru n’Itumanaho byabaye inshingano ya Charles NDEREYEHE hanyuma Felicien HATEGEKIMANA ashingwa Imibereho y’Impunzi. Iby’Ubushakashatsi n’ingamba byahawe Dr. Jean-Nepomuscene MANIRARORA, mu gihe
Umutekano n’iperereza byahawe ex-FAR Major Pierre-Claver KARANGWA.

Iyo Kongre yemeje ko uwitwa Theophile NTIRUTWA ari we uhagarariye FDU-Inkingi mu murwa mukuru w’u Rwanda i Kigali. Banashyizeho Komisiyo zihariye ziyobowe, buri imwe, na Joram MUSHIMIYIMANA, Jean-Baptiste RUMAGIHWA na Dismas NDAHAYO.

Ni muri iyi nama bemereje ko FDU-Inkingi igomba gutsura umubano n’amitwe yiyita amashyaka ya politiki PDR-Ihumure, PDP-Imanzi, na PS-Imberakuri. Aya akaza yiyongera kuri RNC-Ihuriro n’Amahoro-PC. Hagati aho byagiye bihindagurika gato amwe avamo hinjiramo andi bibyara P5.

Bimwe mu byaganiriwe bikemezwa muri iyo nama ni uko FDU ari imwe n’ubuyobozi “bugomba kuba bumwe buhuriweho n’abo mu Rwanda n’abohanze.” Benemeza ubufatanye bwa FDU na RNC ariko bemeza ko “Amasezerano n’andi mashyaka agomba gushyira imbere inyungu za FDU INKINGI.” Aha icyo bakomeyeho ni Ingengabitekerezo ifite imizi ya kure.

Mbere ya Kongre yo muri Nzeri, hari indi yari yabereye mu Buholandi ahitwa i Breda kuwa 13 Mata, 2014 ari nayo yagennnye iyi yo muri Nzeri. Mubari bayitabiriye ni abagize Komite mpuzabikorwa (CC) ya FDU-Inkingi n’abaje bahagarariye amashami yayo.

Abo ni NKIKO NSENGIMANA (Umuhuzabikorwa), hakaba n’abandi bayobora za Komisiyo. Abo ni Sixbert MUSANGAMFURA (Ubutwererane) Marie Madeleine BICAMUMPAKA (umutungo n’Imari); Joseph BUKEYE (Ubukangurambaga no gushakira umutungo n’abantu umutwe wa FDU); Charles NDEREYEHE (Politiki n’ingamba) na Emmanuel MWISENEZA (Amakuru n’Itumanaho)

Stanislas NIYIBIZI na Prudence NSENGIYUMVA bari bahagarariye (Holland); Théophile MURAYI, (United States of America); Justin BAHUNGA, (United Kingdom); Joram MUSHIMIYIMANA (Namur Luxembourg); Jean Paul Christian USANASE, (Aalost); Tharcisse NSENGIMANA (Bruxelles); BAHEMBERA Eric (Germany); Bonaventure NSABIMANA (Anvers); Benoît RUGUMAHO (Sweden); Wenceslas REMIE (Swiss); Dismas NDAHAYO (Lyon)na Emmanuel DUKUZEMUNGU (Orléans).

Abandi bahagarariye amashami ya FDU ni: Jean Baptiste RUMAGIHWA (Dendermonde); Déogratias MISAGO (Paris) na Enock NSENGIMANA (Tournai). Hakaba n’abari bahagarariye Komite y’akarere k’Ububiligi ari bo: Oswald NSENGIYUMVA, Marcel SEBATWARE, Straton NDUWAYEZU, Antoine NIYITEGEKA, Augustin MUNYANEZA (ushinzwe fundraising) na Ladislas NIWENSHUTI.

Ku itariki ya 2/7/2017 FDU-Inkingi ishami ryo mu Bubiligi ryashyizeho inzego z’ubuyobozi. Abashyizweho ni abagize Komite Nyobozi: Me Innocent TWAGIRAMUNGU (Perezida); Me Patrice Rudatinya MBONYUMUTWA (Visi-Perezida); Frédéric NDINDA (Umunyamabanga Mukuru) na Straton NDUWAYEZU (Umubitsi akaba na Komiseri ushinzwe Umutungo).

Bashyizeho n’Abakomiseri: Madame Primitiva MUKARWEGO (Diplomasi); Joram MUSHIMIYIMANA (Ingamba, Politiki n’Igenamigambi); Tharcisse NSENGIMANA (Ubukangurambaga); Clothilde RWAMBONERA (Urubyiruko n’ikoranabuhanga rigezweho); Augustin MUNYANEZA (Umutekano); Béatrice UWIMANA (Uburinganire n’imibereho y’Umugore; Bonaventure NSABIMANA (Imibereho Myiza); Gaspard MUSABYIMANA (Amakuru n’Itumanaho; Ladislas NIWENSHUTI (Impunzi, Gutuza abantu n’ibikoresho.)

Banashyizeho na Komite y’Inyangamugayo igizwe na Dr. Jean Baptiste BUTERA na Dr. Oswald NSENGIYUMVA.

Nyuma y’iminsi 10 IVUmuhoza afunguwe nanditse inyandiko ifite umutwe ‘Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba’. Kuba IVUmuhoza yaragiriwe icyizere akayobora RDR yashinzwe n’abajenosideri ruharwa, ni ikimenyetso cy’uko yari azwi ho ibitekerezo iryo huriro rishingiyeho.

BBC-Gahuza ikwiye kwibutswa ibyo izi kandi bihari byanditswe kenshi, ariko ikabyirengagiza. Inama ishyiraho RDR yo ku wa 3/4/1995 yayobowe na Major Gen.  Augustin BIZIMUNGU mu gihe umwanditsi wayo yari Major Aloys NTABAKUZE (bombi bakatiwe na ICTR gufungwa igihe kirekire kubera Jenoside). Hari abandi bari muri iyo nama bazwi ko bagize uruhare muri Jenoside n’ubwo batagejejwe mu nkiko.

Hari abandi basirikare binjijwe mu buyobozi bwa RDR nka Col. Tharcisse Renzaho na Aloys Ntiwiragabo. Col Renzaho azasazira muri Gereza kubera Jenoside. Ntiwiragabo ari aho arihisha nka Kabuga Felicien wari umuterankunga wa RDR.

Hari Brigadier-General Gratien KABILIGI wungirije umukuru w’Inzirabwoba guhera kuwa 17/4/1994. Kurekurwa kwe na ICTR ntigukuraho amateka amushyira mu buyobozi bw’ingabo zakoze Jenoside agakomeza no kuyikora ageze muri Zaire. Charles NDEREYEHE, Aloys NGENDAHIMANA, Lieutenant na Colonel BEM Juvénal BAHUFITE bari muri iyo nama. Kimwe na Major Ntabakuze, bose bari abanyamigabane b’ibanze ba RTLM. Umwihariko wa Charles Ndereyehe ni uko ari mubashinze icyitwa Cercle de Republicain kigatangiza CDR. Uko ari batatu bari abayobozi bakomeye mu gihe cya Jenoside.

Ndereyehe muri CRP, RDR (yasimbuwe na IVumuhoza none ari muri FDU-Inkingi. Mu buyobozi bwa RDR umuvugizi wabo yari Joseph Bukeye alias Chris Nzabandora. Ni muri FDU-Inkingi araganje nkuko bigaragara hejuru. Ni ukwibutsa BBC-Gahuza n’undi ugishidikanya.

Ushaka kumva RDR ya IVUmuhoza na Ndereyehe, reba abanyamuryango babo ba RDR mu ishami rya Cameroun. Abo ni Col. Theoneste BAGOSORA, Dr. Ferdinand NAHIMANA, Jean Bosco BARAYAGWIZA, AnatoIe NSENGIYUMVA, Laurent  SEMANZA,  Telesphore BIZIMUNGU, Andre  NTAGERURA, Jean-Baptiste BUTERA, Augustin RUZINDANA,  Col. Felicien MUBERUKA,  Michel BAKUZAKUNDI na Pasteur MUSABE.

Aba uko ari 12, uretse 6 muri bo, abandi banyuze imbere ya ICTR, batanu muri bo bahamwa n’ibyaha. Mubataragejejwe mu bucamanza, hari umwe wapfuye mbere atarafatwa. Muri aba banyamuryango ba RDR bari abanyamuryango b’ikubitiro ba radiyo RTLM uretse 2 gusa. Uyu Michel Bakuzakundi na Ferdinand Nahimana ari mubatangije Cercle de Republicain Progressiste (CRP) kimwe na Ndereyehe wa FDU-Inkingi.

Iyo umuntu avuze kuba muri RTLM, uretse abantu babiri bari kuri urwo rutonde bakitandukanya narwo, igice kinini cy’abari abanyamuryango babaye abicanyi ruharwa. Abayobozi hafi ya bose ba MRND, CDR, Abasirikare n’Abacuruzi bakomeye na Komite y’Interahamwe ku rwego rw’igihugu bari abanyamuryango ba RTLM. Ibi BBC-Gahuza yagombye kuba ibizi.

Bamwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi bari abanyamuryango ba RTLM ndetse bamwe ari n’abayobozi batanga umurongo. Urugero ni Gaspar MUSABYIMANA wari muri Comité d’Initiative yo gushinga RTLM. Uyu, nyuma yo kubona RTLM imarishije abantu, ubu ni umuyobozi wa Radio-Inkingi ya FDU-Inkingi. Joseph BUKEYE yari acanye maremare muri RTLM.

Dr. Jean Baptiste BUTERA witwa inyangamugayo na FDU, yari umuyobozi w’Ishyaka ryitwa PECO. Iri rikaba ari rimwe mu mashyaka yaciwe Jenoside ikirangira kimwe na MRND/CDR/PADER/RAMARWANDA n’andi nk’ayo. PECO, nk’ishyaka, ryari rimwe mubanyamigabane ba RTLM. Ni nkuko Hassan NGEZE atitangiye umugabane akinjizamo ikinyamakuru Kangura. Justin BAHUNGA wari maneko wa Habyarimana muri Uganda, nawe yabaye umunyamuryango w’imena wa RTLM.

Mu bayobozi ba FDU-Inkingi nerekanye mbere, bamwe mu bari muri RTLM itaranatangira ni Joseph MUSHYANDI, Bonaventure NSABIMANA na Joram MUSHIMIYIMANA. Innocent TWAGIRAMUNGU bivugwa ko yari Perezida wa CDR mu ishami ry’Amategeko i Mburabuturo (1993-4).

Major Pierre-Claver KARANGWA ntiyari yoroshye muri leta y’Ikinani. Maj. KARANGWA yari ashinzwe ubutasi muri Jandarumori ya ex-FAR. Ari mu bantu bavugwa mu bwicanyi bw’ibihumbi by’ Abatutsi biciwe muri Komini Mugina. Ibyo BBC-Gahuza yavuga ko itabizi mbere y’uko iha ijambo IVUmuhoza wabo?

Nkiko NSENGIMANA yari umuntu wamenyekanye cyane mu 1993 ayobora Ikigo IWACU-Kabusunzu ho yabaye umuhuza w’icyaje kuvamo MDR-PAWA. Nyuma ya Pawa gukora ishyano mu Rwanda yakomereje mu mushinga wo guhakana no gupfobya Jenoside akorana cyane na Dr. James GASANA. Hari na Sixbert MUSANGAMFURA utazibagirana kuba mu 1992 yarashishikarije Abahutu kwica Abatutsi akoresheje ikinyamakuru cye ISIBO No 27.

Mado Bicamumpaka, umukobwa wa Barthazar Bicamumpaka akaba na mushiki wa Jerome BICAMUMPAKA wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa SINDIKUBWABO na KAMBANDA kuba akorana na Rudatinya MBONYUMUTWA babonye umwanya wabo muri FDU-Inkingi.

Nanditse bake cyakora urebye ariya mazina y’abayobozi ba FDU-Inkingi, ishusho rusange yari ikwiye kwereka abashidikanya ku nkomoko ya IVUmuhoza n’umutwe we w’Inkorashyano. Kuyoboka FDU no kuyivugira nkuko BBC-Gahuza ibikora, ni ugushyigikira Jenoside mu buryo butaziguye.

Igihe cyose uzashaka kumenya abo abateguye Jenoside n’abo muri FDU-Inkingi uzajye ubanza ushakire aha: 1) Urutonde rw’abanyeshuri n’abatoza b’ubugome na Jenoside

2) Urutonde rw’Abanyamigabane b’Ibanze ba Radio Television des Mille Collines (R.T.L.M.)

Leave a comment