Abambari n’Impirimbanyi za Politiki gica (Igice cya 3)

Standard

Na: Ndahiro Tom

Itangazamakuru riracyafite uruhare rukomeye mu gucengeza ingengabitekerezo ya jenoside, ndetse no guhishira abajenosideri.

Ibijyanye n’uruhare rwa BBC na VOA naruvuze kenshi n’ubwo bidahagije. Hari n’abandi batavugwa ariko bakwiye kumenyekana. Abo si abandi ni Fondation Hirondelle (FH).

Vuba aha ku itariki ya 17 Ukwakira 2011, FH yatangaje inkuru iteye amakenga. Banditse bibaza niba koko Major Protais MPIRANYA ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha yaba koko yarampfuye.

Iyo nkuru, FH bayikesheje icapiro Editions Sources du Nil (ESN) ngo bemeza ko MPIRANYA yapfuye ku itariki ya 5 Ukwakira 2006.

Ngo mu Ukwakira 2010 ESN basohoye igitabo cya MPIRANYA cyitwa “Rwanda, le paradis perdu. Les derniers secrets de l’ex-commandant de la Garde Présidentielle de J.Habyarimana”.

Iyi nkuru FH ntabwo yayihaye uburemere bukwiriye, cyane iyo bazi ko MPIRANYA ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ku byaha bikomeye nka jenoside, no gushinjwa ko yaba yaragize uruhare mu iyicwa ry’uwari Minisitiri w’intebe Agatha Uwiringiyimana n’umugabo we.

Mpiranya anashinjwa urupfu rw’abasirikare b’ababirigi biciwe mu kigo cya gisirikare cya Kigali.

Hari amakuru ya ngombwa FH yagombaga gusobanuza ESN kubijyanye n’urupfu rwa Mpiranya:

  • Niba ESN bazi itariki yapfiriyeho, izi aho yapfiriye n’uko yapfuye.
  • Niba bazi ko yapfuye imyaka itanu ishize, yabahaye imbanzirizamushinga (manuscript) y’igitabo cye mbere. Yayihaye nde yayimuhereye he?
  • Icyo ESN yategereje kugirango bimare imyaka ine batarasohora icyo gitabo;
  • Icyo ESN yakoze ngo ifashe ubutabera kubona uwo bushakisha;
  • N’inyungu ESN igira mu gukwiza ibitekerezo by’abantu bashinjwa cyangwa bahamijwe icyaha cya jenoside, igakwirakwiza iby’abahakana n’abapfobya jenoside. Ibyo bitabo biri kuli website ya ESN.

Kuli blog ya ESN hari links z’abo bahuje ibitekerezo ariko muri iyi nkuru hakaba handitse ngo “the Francophone publishing company” gusa.

Muri izo links harimo na FH, nkuko uhasanga na ba Padiri Wenceslas MUNYESHYAKA, Jacques KANYAMIBWA, Gaspar MUSABYIMANA, Eugene SHIMAMUNGU, Eugene RWAMUCYO, Jean-Marie Vianney Ndagijimana,  abasirikare b’abafaransa banga leta y’u Rwanda urunuka, etc.

Ntabwo wabona icapiro riharanira gukwiza ibitekerezo bya ba Ferdinand NAHIMANA[1], Edouard KAREMERA,[2] Eugene SHIMAMUNGU,[3] Augustin NGIRABATWARE,[4] Emmanuel NERETSE,[5] Faustin NTILIKINA,[6] etc..

Ijambo ry’ibanze (preface) ry’gitabo cya MPIRANYA, ryanditswe na Faustin NTILIKINA.

Amwe muri aya mazina unayasanga kandi ku Urutonde rw’abanyeshuri n’abatoza b’ubugome na jenoside. Major Jacques KANYAMIBWA (No 4), Major Emmanuel NERETSE (No 878), Eugene SHIMAMUNGU (No 367) na Jean-Marie Vianney Ndagijimana (No 1).

Mu kiganiro IMVO n’IMVANO yo ku itariki ya 22 Ukwakira 2011 Jacques KANYAMIBWA yahakanye ko jenoside yateguwe, ko RTLM yigeze yamamaza itsembabatutsi, ahakana ko FPR itahagaritse jenoside…

Ibi Kanyamibwa yavuze muri iki kiganiro si bishya. Ni ibintu biba mubitekerezo by’abakangurambaga ba jenoside. Mu gitabo cya JMV Ndagijimana cyitwa Paul KAGAME a Sacrifié le Tutsi cyasohotse muri Mata 2009, nawe yahakanye ko FPR yahagaritse jenoside. Biri muri aya magambo: “ Le Général Paul Kagame n’a pas arrêté le génocide tutsi comme il l’a toujours pretend…” 

Mu kiganiro IMVO n’IMVANO mvuze, Dr. Charles KAMBANDA  umwe mu bantu bagizwe impuguke zihoraho na Ally Yusuf MUGENZI nawe yahakanye itegurwa rya jenoside anahamya ko guhanuka kw’indege ya Juvenal HABYARIMANA ari yo yabaye imbarutso ya jenoside.

FH yatangiriye ibikorwa byayo muri aka karere k’ibiyaga bigari kugirango ihe uruvugiro ubuyobozi bw’inkambi z’impunzi zagiye mu gihugu cyahoze cyitwa Zaire. Umushinga wabo wa mbere wari Radiyo Agatashya yakoreraga i Bukavu.

Nyuma yo gusenyuka kw’inkambi, FH yimuriye ibirindiro Arusha ngo itangaze amakuru yo mu rukiko.

Ishyirahamwe cyangwa ikigo cy’itangazamakuru ntabwo ryakwirengagiza igikorwa cy’abantu bihaye inshingano yo kwamamaza abantu bazwi ko bagize uruhare muri jenoside, harimo n’abahamijwe ibyaha kimwe n’abagishakishwa.

Hakenewe isuzuma rihagije ku itangazamakuru  ritumva ko naryo rifite inshingano yo kurwanya ibitekerezo byamamaza urwango. Ibi ni ukuba impirimbanyi muri politiki gica.

Biracyaza…


[1] Ferdinand Nahimana – Rwanda : les virages ratés – France – Editions Sources du Nil 2007 Ce livre préfacé par le Docteur Helmut Strizek, na Le combat pour la vérité, Collection “Pyramides”

[2] Edouard Karemera, “Drame Rwandais. Les aveux accablants des chefs de la Mission des Nations Unies d’Assistance au Rwanda”, Editions Sources du Nil, Lille 2006.

[3] Eugène Shimamungu, Juvénal Habyarimana, l’homme assassiné le 6 avril 1994

[4] Ngirabatware, Augustin. 2006. Rwanda. Le faîte du mensonge et de l’injustice. Lille: Editions Sources du Nil.

[5] Emmanuel Neretse, Grandeur et décadence des Forces Armées Rwandaises, Collection “Mémoire Collective”

[6] Faustin Ntilikina, La prise de Kigali et la chasse aux réfugiés par l’armée du général Paul Kagamé, de Préface de Bernard Lugan. Aux éditions Sources du Nil.

4 thoughts on “Abambari n’Impirimbanyi za Politiki gica (Igice cya 3)

  1. ariko hari ikintu kimwe mbona leta y’u
    Rwanda ikwiye kwitondera icyo kintu nta kindi ni Ally Yusufu Mugenzi n’imvo n’imvano ye ….. dore ingero ngo imvo iba igomba kuvuga ibibazo bihari ariko uzarebe

    nko kuri Gacaca: ibiganiro byose byayibayeho byari ibyo imiryango yarwanije gacaca ivuga, impunzi zayihunze zivuga, abo banyapolitike bose bacengeza ideology bavuga ….nyamara nta kiganiro na kimwe cyigeze cyegera abacitse kw’icumu ngo nabo binigure, mbese bo wagira ngo ntabwo gacaca yabarebaga nyamara yararekuye ababahekuye, aha nkibaza nti ese ko mu bihugu byateye imbere itangazamakuru ryabo rigomba kugendera ku mahame (principe) ya true, fair and balanced aha abayoboye bbc baba bazi ukuntu ano mahame cyane cyane fair na balanced yirengagijwe na Ally Yusufu Mugenzi …… niba se ubuyobozi bwa bbc butabizi kuko yewe n’abongereza ndahamya ko batumva neza ururimi rw’ikinyarwanda ngo babe basesengura ibyavugiwe mu mvo !!!! ubu se u Rwanda rwaba rwarakoze iki ngo rukore icyo nakwita lobby ku bayobozi ba bbc, bahagarike iki kiganiro cyangwa bahe gasopo uwo Mugenzi ?

    ku kibazo cy’indege : Ruzibiza yaranditse muribuka mwese imvo n’imvano zabaye ntawe utazi imvo n’imvano uyu Mugenzi yahitishije mandat za Bruguiere zisohoka !!!!!! yewe wavuga ngo abo wenda bari babishyize mu nyandiko batanze n’ibimenyetso bya baringa ……ariko se Rudasingwa yavuze ijambo rimwe nta gihamya nimwe yatanze, kuko nawe ubwe yivugira ko gihamya ari uko KAgame yabimubwiye (hearsay) …. nyamara ntibyabujije BBC na Mugenzi guhita baprofita bagaha amasaha abapfobya genocide kuri bbc…..ariko muzaperereze mumbwire igihe icyegeranyo cya Mutsinzi, amapages magana gisohoka yewe harimo n’aba expert baturutse impande zose z’isi baje kwiga ku kibazo cy’indege, igihe icyo cyegeranyo gisohoka hari imvo n’imvano Ally Yussufu yaba yarahitishije ? ngo kigibweho impaka….. muri make interuro imwe ya Rudasingwa nayo ishingiye ngo kubyo yumvise, Mugenzi yayihaye agaciro kurusha icyegeranyo cy’amapage menshi n’ibimenyetso bifatika byatanzwe n’impuguke mu by’indege….. ngo BBC ni true , fair and balanced aho bukera iraba RTLM

  2. Pingback: Ibyo Rudasingwa atavuze: Muri Mutarama 1994 Inkotanyi zose zari zizi umugambi wo guhanura indege ya Habyarimana « umuvugizi

  3. Pingback: Uburyo Bunogeye bwo Kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside ku aradiyo nka BBC-Gahuzamiryango #Rwanda #Kwibuka20 @mwasa @albcontact @Ibingira | umuvugizi

  4. Pingback: Imyaka 25 yo kwibohora igwingira ry’imyumvire mu #Rwanda (Igice cya 14) | umuvugizi

Leave a comment