Rusesabagina ararwaye kandi aricuza cyane

Standard

Na: Tom Ndahiro

Igihe uko gishira, hari abo gifasha n’abo gihemukira. Igihe ni rugamburuza. Igihe kigoboka abihangana, ariko kigatamaza bamwe bijanditse mu mafuti. Urihangana ukabona ukuri. Igihe kiricuma ikinyoma n’imyumvire ya bamwe ikigaragaza.

Hashize igihe abahakana n’abapfobya jenoside barihariye urubuga kugeza ubwo babona n’injiji nka Lantos Foundation zibakurikira babifashijwemo n’ababashyigikira.

Paul Rusesabagina yabaye aho abona ibihembo hirya no hino kubera ikinyoma cyakwiriye ko yakijije abantu.

Vuba aha, no mu nshuti ze ngo hari abatangiye kwibaza uwo babana bakanahemba uwo ari we.

Iyo ushaka kumenya umuntu neza umubwirwa n’inshuti ze, ukamubwirwa n’isoko y’ibitekerezo bye.

Umuntu urwana n’umutima we kubera kubeshya unamubwirwa no kwivuguruza kenshi.

Mu mwaka w’2006 Rusesabagina yandikiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera Arusha (ICTR) arega RPF mucyo yise COMPENDIUM OF RPF CRIMES – OCTOBER 1990 TO PRESENT: THE CASE FOR OVERDUE PROSECUTION.

Hari ibyo Rusesabagina avuga ukumva ko niba atari uguta umutwe cyangwa ari ikindi ahisha. Ariko kandi ibikorwa bikanakwereka ko ari n’umutekamutwe ruharwa.

Gufatanya kwe n’abayobye, akajya ku mugaragaro akamamaza abajenosideri, byamushyize ku karubanda. Bamwe muri abo ni abamamaje irondabwoko n’urwango ku batutsi.

Ikimushyira ku karubanda kurusha ibindi ni abantu aha agaciro mu nyandiko yagejeje kuri ICTR nigeze gusobanura ko ari ingengabitekerezo ya jenoside n’ikimwaro byabimuteye.

Icyo kirego ICTR yagiteye utwatsi kuko nta n’undi wagiha agaciro urebye ibyanditsemo. Amazina y’abo yashyize muri Bibliography ni ikimenyetso.

Abo ni nka Marie Béatrice Umutesi, Abdul Ruzibiza n’uwavuzwe ko yamwandikiye igitabo Andre Gichaoua, Filip Reyntjens, and Serge Desouter, Pierre Péan, Charles Onana, Leonard Nduwayo, Honoré Ngbanda Nzambo, Joseph Matata, Dr. James K. Gasana, Dr. Melchior Mponimpa, Robin Philpot na Constance Morrill.

Muri aba arimo abazwi cyane gukabya urwango ku muntu witwa umututsi bakananga urunuka n’udashyigikiye ibitekerezo bya Hutu-Pawa . Urugero ni nka Marie Béatrice Umutesi, Padiri Serge Desouter, Pierre Péan,  Joseph Matata, Dr. James K. Gasana, Dr. Melchior Mponimpa, Robin Philpot.

Uyu witwa Merchior Mbonimpa ni umurundi uba muri Canada, akaba afite ikimuhuza na Rusesabagina kimaze igihe. Kurengera Interahamwe.

Muri aba hari abari ku mwanya uzwi w’abari hafi y’ibitekerezo gica.  Muri aya mazina, bamwe unabasanga ku Urutonde rw’abanyeshuri n’abatoza b’ubugome na jenoside.

Mbere yo kugaragaza urwo rutonde, nibutse ko muri Kamena 2006, Paul Rusesabagina yari mu ihuriro ryari ryateguwe n’abahakanyi bakomeye ba jenoside batuye mu gihugu cya Spain hazamo abajenosideri n’izindi neo Interahamwe.

Ngo Rusesabagina yavuye muri iryo huriro yemereye abajenosideri ko yemeye kuzasinya ikirego gishinja FPR ubwicanyi.

Uretse abantu babiri bagiyeyo ariko bakarahira ko batazasubirayo, abandi ni abo usanga mu nkomati y’abafana ba jenoside.

Irebere: Condo Gervais, Dukuze Augustin, Gahigiri Gervais,  Hakizabera Christophe,  Ingabire Victoire  Umuhoza, Karangwa Charles,  Makuza Victor,  Matata Joseph,  Mberabahizi Jean Baptiste,   Ndagijimana Jean Marie Vianney, Ndahayo Eugène, Ndayisaba Elysée, Ndereyehe Charles, Paul Rusesabagina, Ruzindana J.Emmanuel, Turikubwigenge Jean Berchmans na Joseph Twagiramungu.

Kugeza ubu, Paul Rusesabagina niwe muhuzabikorwa w’icyitwa IMISHYIKIRANO-HURIRO NYARWANDA/DIALOGUE INTER RWANDAIS HAUTEMENT INCLUSIF (DIRHI) HIGHLY INCLUSIVE INTER RWANDAN DIALOGUE (HIIRD)

Uretse n’aba hari hahagarariwe na RDR na FDLR. Kimwe n’amashyirahamwe yamamaza ubugome. Ayo ni amashyirahamwe arimo PAWA nka Association Suisse contre l’impunité (TRIAL- Suisse); Ishami rya RDR/FDLR ryitwa Organization for Peace, Justice and Developement in Rwanda (OPJDR); abavuga butumwa babo Centre de Lutte contre l’Impunité et l’injustice au Rwanda (CLIIR), Fédération Européenne des Associations Rwandaises (FEDAR); Fondation Pont Nord-Sud ; AVICA (Assistance aux Victimes du Conflit des Grands Lacs); Collectif AJIIR  (Action pour une Justice Internationale, Hôtel Rwanda Rusesabagina Foundation (HRRD), CODAC, URAHO, PROJUSTITIA – Rwanda na HARAMBE.

Aya mashyirahamwe nayo uyasanga ku Urutonde rw’abanyeshuri n’abatoza b’ubugome na jenoside.   Abayayobora usanga ari bamwe bandika bimwe bagasinya bimwe.

Aya mashyirahamwe ushatse kuyamenya n’aho ahurira n’ibyo akora, murandasi ibikugezaho. Amwe ni aya IVU n’inshuti ze cyangwa umugabo we, harimo iriyoborwa bna Matata Joseph, iriyoborwa na Elysee Ndayisaba, etc.

Ibi byose, kimwe n’ibindi Rusesabagina yagiye avuga cyangwa akora, bisobanura ko agomba kuba ari umuntu ubana n’agahinda kenshi ko kuba atarabaye Interahamwe yeruye cyangwa Impuzamugambi ijya kuri bariyeri akica kimwe n’abandi babikoze.

Rusesabagina agomba kuba yicuza kuba ataragiye mu mubare w’abateguye jenoside nk’inshuti ye Ndereyehe Charles. Birashoboka cyane ko agahinda kaba karamushegeshe cyane akagera aho asa nako.

No kuba ubu ari kumwe n’ibigarasha n’uko bose bamufasha gushyigikira ibitekerezo by’uko abakoze jenoside ari abantu beza kurusha leta yabatesheje.

Leave a comment