Mu Rwanda hari Umupadiri Ucyita Abantu Imburagasani n’Inyenzi

Standard

Na: Tom Ndahiro

Hashize igihe ntandika ku kibazo cy’Abapadiri babiri bo muri diyoseze ya Cyangugu bafite ubutumwa bwo kwigisha urwango.

Abo bapadiri ni Thomas Nahimana na  Fortunatus Rudakemwa. Ibyinshi byanditswe kanda aha urebe.

Naherukiye ku kwandika ko Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana  yaba yarafatiye ibyemezo Padiri Nahimana akamwirukana/ akamuhagarika mu kazi kubera ko uwo mu padiri yahisemo kuba umuyobozi w’ishyaka rya PARMEHUTU mu mwambaro w’ISHEMA Party.

Nyuma y’ukwezi n’igice havuzwe ko hari ibyemezo byafashwe, amakuru aturuka i Cyangugu yaje ari ashidikanya ko hari icyemezo cyaba cyarafatiwe Padiri Nahimana.

Abahaba twavuganye bavuga ko umupadiri ahabwa ubupadiri imbere y’abakristu, bose babireba, kandi ko iyo avanyweho cyangwa ahagaritswe bidakwiye gukorwa mu ibanga.

Abo twavuganye bemeza ko nta kintu Musenyeri Bimenyimana yigeze yerekana nka gihamya ko Nahimana atakiri umupadiri. Ngo hari ababimusabye ko yabereka urwandiko ruhagarika “umunyapolitiki” Nahimana batahira amagambo adafatika.

Nagerageje guterefona Musenyeri Bimenyimana akanga kuyifata. Igihe cyari kigeze ko abantu bamenya ukuri kandi ngo n’amategeko ya kiriziya arabyemera.

Nahimana tuzaba tumugarukaho ubundi.

Hari Fortunatus Rudakemwa wavuye i Burayi akimukira cyangwa akimurirwa muri Canada. Kwambuka inyanja ya Atlantic ntibyamuvanye muri Leprophete. Aracyakoramo cyane.

Ubukana buba mu nyandiko z’urwango za Rudakemwa zagombye kuba zarashingiweho na Musenyeri Bimenyimana akamufatira ibyemezo. Niba yumva bikwiriye.

 

Inkotanyi ziracyitwa inyenzi

Ndagirango nibarize. Nyakubahwa Musenyeri Bimenyimana, mwumva ari ibintu byumvikana kuba mufite umupadiri ucyita abantu inyenzi n’imburagasani? Mu mwaka w’2012 na n’ubu? Agakomeza kwitwa umupadiri wigisha urukundo, akababarira n’abantu ibyaha?

Niba mutabizi reka mbibibutse. Mu kwezi kwa Gashyantare 2012, Padiri Rudakemwa yakoresheje ijambo ry’Imana yigisha urwango. Muzarebe aho avuga ko Uhoraho imana ababarira agira ati:

“Ikibazo cyo mu Rwanda si Abahutu, ikibazo ni Interahamwe. Kandi Abahutu bose si Interahamwe. Ikibazo si Abatutsi, ikibazo ni imburagasani z’Inyenzi-Inkotanyi. Kandi Abatutsi bose si Inkotanyi. Mu mateka ya vuba aha y’u Rwanda, Interahamwe zishe Abatutsi benshi zitaretse n’Abahutu. Ariko rero, Inkotanyi nazo zishe Abahutu benshi b’inzirakarengane, zitaretse n’Abatutsi bamwe na bamwe. Niba utabizi, amateka ya vuba aha y’u Rwanda yarakwihishe.”

Nongere mbaze Musenyeri—Gushyira Interahamwe n’Inkotanyi ku rwego rumwe mwumva ari ibintu by’umuntu muzima witwa ko afite ubwenge bwibuka ibyabereye mu Rwanda?

Nyakubahwa Musenyeri, amafuti menshi uwo mupadiri muyobora yanditse, nirinze kuyagarura aha bitavuze ko ntayabonye. Ariko se kandi, mwaba mwe mwemeranya nawe ko abatutsi bishwe n’Interahamwe batari inzirakarengane?

Icyo Rudakemwa we yemeza n’uko Interahamwe zishe benshi gusa ariko batarengana! Baziraga iki? Harya ngo Imana yari yabatanze?

Mubyo avuga mberetse, Rudakemwa ashimangira ko utumva ibintu kimwe na we amateka yamwihishe. Mwaba mubyumva kimwe ku buryo mukomeza kumubonamo umwigisha mwiza uhuza abantu na Kristu?

Nyakubahwa Musenyeri, umupadiri muyobora, Inkotanyi azise “Inyenzi” yumva bidahagije agerekaho “imburagasani”—namwe muracecetse! Muramwimuye avuye ku mugabane umwe w’isi mumwimuriye ku wundi mugabane. Mu rwandiko mwandikiye Musenyeri mugenzi wanyu wakiriye Rudakemwa muri Diyosezi ye, mwamubwiye ko yakiriye umupadiri cyangwa ari Impuzamugambi?

2 thoughts on “Mu Rwanda hari Umupadiri Ucyita Abantu Imburagasani n’Inyenzi

  1. Pingback: #Rwanda: Abapadiri ba Cyangugu bigisha PARMEHUTU mu ijambo ry’Imana | umuvugizi

  2. Pingback: #Rwanda: Abapadiri ba #Cyangugu bashyigikiye umujenosideri #Bikindi, Gregory Kayibanda ngo yatumwe n’Imana | umuvugizi

Leave a comment