Abapadiri ba Cyangugu bashyigikiye umujenosideri Bikindi, Gregory Kayibanda ngo yatumwe n’Imana

Standard

Na: Tom Ndahiro

Ku wa 21 Mutarama  2013 kuri uru rubuga nanditse nibaza ku mibanire y’Umwepiskopi wa Cyangugu n’abapadiri be Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa. Kanda kuri Musenyeri Bimenyimana wa Diyoseze ya Cyangugu afitanye irihe banga na Le prophete? ubyisomere.

Ibibazo nibajije mu ntangiriro z’uyu mwaka byari bishingiye ku guceceka kwa Myr. Bimenyimana ku marorerwa akorwa n’abo bapadiri be.  “Ese guceceka kwa Musenyeri Bimenyimana byaba biterwa ni iki? Ni ububasha buke ahabwa n’amategeko cyangwa ni ukutayamenya? Byaba se biterwa no kuba atabona ububi bw’ibyo abapadiri Rudakemwa na Nahimana bakora, cyangwa ni ukwanga kwiteranya na bo? Byaba se bishoboka ko nta bubasha yaba akibafiteho? Aho nta banga baba bariya bapadiri na Musenyeri wabo baba bafitanye tukaba twibaza byinshi bitazabona ibisubizo?”

Nashoje iyo nyandiko mvuga ko ibyo byose ari byo byatumye twongera kubyibaza kandi tukazakomeza kubyibaza. Umwaka urangiye igisubizo kibonetse. Guceceka kwa Musenyeri Bimenyimana biraterwa n’uko hari ibanga agomba kuba afitanye na bariya bapadiri b’Impuzamugambi/Interahamwe.

Kenshi izina Impuzamugambi riza vuba iyo mbavuga kuko banyibutsa perezida wa CDR Martin Bucyana.

Soma kandi n’indi nkuru nise ‘Padiri Nahimana Yasabye Musenyeri Bimenyimana Gucisha Make’ nanditse ku wa 18 Gashyantare 2013.  Hanyuma unasome indi nahaye umutwe ‘Papa Benedigito XVI yiyemeje kwegura Myr Bimenyimana nafate icyemezo cyo kwitandukanya n’abigisha ubugome’ yo ku wa 26 Gashyantare 2013.

Vuba aha nanditse ko ‘Mu Rwanda hari Umupadiri Ucyita Abantu Imburagasani n’Inyenzi’ nkurikizaho indi ‘Abapadiri ba Cyangugu bigisha PARMEHUTU mu ijambo ry’Imana.

Ibyo abo bapadiri baje kwandika ku rubuga rwabo, byatumye numva ko hari ibanga riri hagati yabo n’ubayobora. Myr. Jean Damascene Bimenyimana.

Nkuko basanzwe babikora ntibigeze banyomoza ibyo nabavuzeho, ahubwo barabishimangiye ko ntaho bibeshye cyangwa bakabije mu kwigisha urwango rubarimo. Uretse ko batazi ko ibyo bavuga ari bibi! Bafashe umwanya wo kwerekana inkomoko y’inyandiko zabo nari naraburiye umwanya mu zanjye.

Abo bapadiri bemeje ko ibyo navuze ari byo, bemeza ko Myr. Bimenyimana yabeshye abantu ko yahagaritse Padiri Nahimana. N’ubwo Nahimana ari umuyobozi w’ishyaka yiyemerera ko ari umupadiri uganje.

Hari inyandiko zibyemeza ko akiri Padiri. Reba aho kuri urwo rubuga bahitishije itangazo ryo ku wa 23 Ugushyingo 2013, rirwanya gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’. Uwa mbere wasinye ni “Padiri Thomas Nahimana” nk’umuyobozi w’ishyaka ISHEMA. Abandi basinye ni Munyampeta Jean-Damascène (PDP-Imanzi) Kazungu Nyilinkwaya (PPR-Imena) na Ryumugabe Jean-Baptiste (PS-Imberakuri-PAWA)[1] 

Ahandi berekana ko akiri umupadiri munsi y’inkuru ifite umutwe “Interahamwe zirica ariko Inkotanyi zo zirabaga “, dixit Mgr Smaragde Mbonyintege.” Yo ku wa 29 Ugushyingo 2013. Iyo nyandiko bakaba barayirayeho kuko yasohotse mu gicuku saa sita n’iminota 16 bayita ngo ni “Gusubiza Tom Ndahiro” Reba Ubwanditsi bwa Leprophete-Umuhanuzi

Nizeye ko ibyo banditse kuri Myr. Mbonyintege w’i Kabgayi azabyivugira kuko abishoboye.

Leprophete yamamaza umujenosideri Bikindi

Kugirango abo bapadiri banemeze ko koko ari Impuzamugambi, ku wa 28 Ugushyingo 2013, Leprophete yanditse kuri Minisitiri Murekezi Anasthase[2] bamugaya ko yatanze umusanzu w’igitekerezo cye muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Kugirango bumvikanishe ko Minisitiri Murekezi yahemutse, bashyiraho indirimbo ya Bikindi Simon, n’ifoto ye munsi y’amagambo “Umuhutu Bikindi ntacyo atabwiye benewabo: Inda y’abahutu!!!!”

Munsi y’ifoto ya Bikindi Leprophete bati: “Abatazi Bikindi nguyu, n’ubwo hari abavuga ko indirimbo ze zabibaga urwango, njye (Leprophete) nasanze yarabwiraga inda bagira kuko nicyo kibazo cya mbere kibugarije kandi kizabasiga ku gasi.” Leprophete ikavuga ko ngo ahari kujya ubwenge usanga abahutu benshi barahashyize igifu. Agasoza gushimira Bikindi abwira (abahutu) ngo “nibakenyere bapfe nk’ibimonyo ni ukutumva kwabo.” Ibi ubisanga aha

Myr Bimenyimana akwiye kuvuga

Twizere ko Musenyeri Bimenyimana azagira icyo abivugaho. Kuko kutagira icyo avuga kuri iyi ngengabitekerezo y’urwango na jenoside itihishira bizasobanura ko ayishyigikiye. Kwanga ikibi no gutoza abandi kucyanga byagombye kuba mu nshingano z’umuyobozi nka Myr. Bimenyimana.

Kuri iyi ngingo ndagirango mbaze Myr. Bimenyimana. Igihe cyose nanditse ku bintu bibi bikorwa n’aba bapadiri be, nta na rimwe bari bavuga ko mbabeshyera ngo nibura bampinyuze. Icyo bahisemo ni ukwibeshya no kubeshya abantu ko ibyo nandika biterwa no kurwanya Kiliziya Gatolika.

Mu nyandiko y’abo bapadiri ya vuba aha navuze bemeza ko ngo nta cyiza “nshobora kwifuriza Kiliziya Gatolika.” Ngo ko ahubwo mpora nifuza “guteranya abayigize, cyane cyane abayayiyobora,…”

Ibi bitumye nongera kubaza Myr. Bimenyimana: Ibivugwa n’aba bapadiri abiha akahe gaciro? Ko azi ko ari ibinyoma, iyo ativugiye nta muvugizi agira muri Diyosezi ngo agire icyo abivugaho?

Ni ukuri kutari ibanga ko abantu bigisha urwango urwo arirwo rwose mbarwanya uko nshoboye nkanabigaragaza. Baba ari abari mu madini n’abatayarimo. Ese kuri Musenyeri Bimenyimana, ari urwanya urwango n’uwigisha urwango yahitamo nde? Hagati y’uwamamaza urwango n’urwamagana akanarurwanya, urwanya Kiliziya ni nde?

Ko inshingano y’ibanze ya Kiliziya ari ukwigisha urukundo, byaba byarahindutse? Ko abo bapadiri bavuga ko kugaya ibyo bakora ari “ukwanga no kurwanya Kiliziya”, ibyo bandika cyangwa bavuga by’urwango ni ubutumwa bwa Kiliziya?  Ese naba mbabangamiye Kiliziya kubera kurwanya ingengabitekerezo kirimbuzi nk’iya bariya bapadiri?

Ibi bibazo bimwe bifite ibisubizo byoroshye kubona, ariko birabazwa ngo n’abandi bantu bafata umwanya wo gutekereza ngo babyibaze.

Nta muntu washimira Bikindi ko ari umuntu mwiza w’umuhanuzi, azi ibyo yakoze atari nka we. Si we wenyine bashima. Hari inyandiko kuri urwo rubuga rwabo yanditswe n’uwiyise Umutaripfana Venant Nkurunziza ku wa 12 Ugushyingo 2013 bise “Tumenye neza intwari za Revolution ya 1959: Nyakubahwa Grégoire Kayibanda”.

Kayibanda yitwa intwari nka Mandela akitwa umuntu wagize “umuhamagaro” agatumwa n’Imana. Ibi nibyo bishimwa n’abapadiri bigize abavugizi ba ‘Kiliziya’. Kuri abo bapadiri Kayibanda akwiye kuba umutagatifu!


[2] Leprophete yo imwita Minisitiri AYINDIGIRA MUREKEZI ANASTASE mu nkuru bahaye umutwe “UMUTI W’AMENYO: IKINYOMA CYA MINISITIRI MUREKEZI!”

Leave a comment