Kiliziya Gatulika Izahana Ryari Abihayimana Bahamwe n’Icyaha cya Jenoside?

Standard

Na: Jean Ndorimana INTANGIRIRO Muri iki gihe Vatikani ihanganye n’ikibazo cy’abihayimana bashinjwa cyangwa bahamwe n’ibyaha byo guhohotera no gufata ku ngufu ababikira, abagore, abakobwa n’abana b’ibitsina byombi. Abayobozi bakuru ba Kiliziya z’i Bulayi no muri Amerika bakoze ibyo byaha cyangwa babihishiriye nabo barakurikiranywe.